Michelle Obama, Umufasha w’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko yishimira cyane kuba yarabyaye abakobwa gusa, atangaza ko atigeze na rimwe yifuza kubyarana umwana w’umuhungu n’umugabo we Barack Obama.
Mu kiganiro cyaciye kuri podcast ye yitwa "The Light Podcast", aho yari kumwe n’umuvandimwe we Craig Robinson ndetse n’umunyamakuru w’imyidagaduro Angie Martinez, Michelle yagarutse ku mbogamizi ziba mu kurera abahungu, avuga ko kurera abakobwa byamworoheye kurusha uko byari kumugendekera iyo aza kwibaruka umuhungu.
Yagize ati: “Ndishimye cyane kuba ntarabyaye umuhungu.” Iri jambo yarivuze mu buryo bwo gutebya ariko rishingiye ku kuri yemeza.
Martinez yahise amusubiza amubwira ati: “Wakagombye kuba warabyaye umuhungu umwe nibura,” yishingikirije ku muryango wa Michelle na Barack Obama, bafite abakobwa babiri: Malia w’imyaka 26 na Sasha w’imyaka 24. Ariko Michelle yabyamaganiye kure agira ati: “Iyo aza kuba umuhungu, yari kuba undi Barack Obama. Nari kumugirira impuhwe kubera igitutu cyo kuba asa na se wayoboye Amerika. Byari kugorana cyane.”
Umuvandimwe we Craig Robinson yavuze ko Michelle kenshi yajyaga “akodesha” abahungu be, akabafata nk’abe igihe runaka iyo yumvaga abakeneye. Michelle na we yabihamije, ati: “Nabonye igihe gihagije cyo kuba hafi y’abahungu b’abandi. Byarampagije.”
Nubwo Michelle yanyuzwe n’abakobwa be, yavuze ko umugabo we Barack Obama yari yarifuje undi mwana wa gatatu. Yagize ati: “Numvaga naragize amahirwe ahagije nyuzwe n’aba babiri. Barack we ati ‘twakagombye kongeraho undi,’ ndamubwira nti ‘turahagararira aho!’”
Yakomeje avuga ko yari afite ubwoba ko umwana wa gatatu ashobora kuzaba afite imico ikomeye cyane cyangwa bigatuma umuryango usubira inyuma.
Michelle kandi yagarutse ku buryo abantu bahise bacira urubanza umubano we na Barack ubwo yafataga icyemezo cyo kutitabira umuhango wo kurahira kwa Perezida Donald Trump ubwo yatangizaga manda ye ya kabiri. Yagize ati: “Abantu bananiwe kwakira ko nahisemo kutitabira iryo rahira ku mpamvu zanjye bwite. Bahise bakeka ko urugo rwacu rurimo gusenyuka. Ariko nanjye nari ndi guharanira ubuzima bwanjye no gufata icyemezo gikwiye kuri njye.”
Yashoje agira inama abagore n’abagabo kudatinya guhitamo ibibabereye, agira ati: “Gushyira imbere amahitamo yawe bwite, utitaye ku byo abandi batekereza, ni kimwe mu bintu bikomeye umuntu yakora mu buzima bwe.”

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *