skol
fortebet

Mico The Best agiye gusubiramo amafoto y’ubukwe ku kiyaga cya Kivu

Yanditswe: Thursday 28, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Mico The Best uheruka gukora ubukwe n’umukunzi we Ngwinundebe Clarisse mu mpera za Nzeri 2021, ntibanyuzwe n’amafoto none bagiye gusubiramo amafoto y’ubukwe bwabo ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu. Ni ibirori byari bibereye ijisho ndetse byitabiriwe n’abiganjemo abo mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Nyuma y’ukwezi barushinze, Mico The Best na Ngwinundebe Clarisse, bifashishije imbuga nkoranyambaga bongera gusangiza ababakurikira amafoto iberekana bari mu (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi Mico The Best uheruka gukora ubukwe n’umukunzi we Ngwinundebe Clarisse mu mpera za Nzeri 2021, ntibanyuzwe n’amafoto none bagiye gusubiramo amafoto y’ubukwe bwabo ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu.

Ni ibirori byari bibereye ijisho ndetse byitabiriwe n’abiganjemo abo mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Nyuma y’ukwezi barushinze, Mico The Best na Ngwinundebe Clarisse, bifashishije imbuga nkoranyambaga bongera gusangiza ababakurikira amafoto iberekana bari mu myambaro y’abageni ariko atandukanye n’ayafashwe ku munsi w’ubukwe

Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe biravugwa ko uyu muhanzi atashimishijwe n’ayafashwe ku bukwe bwe, afata icyemezo cyo kujya kwifotoza andi.

Nyuma yo kutanyurwa n’amafoto, Mico The Best n’umugore we bafashe imyenda y’abageni, bajyana n’umufotozi w’umwuga kongera gufata amafoto bundi bushya.

Uwaduhaye aya makuru yagize ati “Ntabwo Mico The Best yishimiye amafoto yafotorewe mu bukwe, byatumye ubwo yari agiye mu kwa buki yakoreye muri Serena Hotel y’i Rubavu, yarahisemo kongera kwifotozanya n’umugore we bambaye imyenda y’abageni.”

Ku wa 26 Nzeri 2021 ni bwo Mico The Best uri mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki w’u Rwanda, yarushinze na Ngwinundebe Clarisse.

Ni ubukwe bwatashywe n’ibyamamare bitandukanye birimo Cyusa Ibrahim uri no mu baburirimbyemo, Ndimbati, Uwamwezi Nadege na Emmanuel Ndayizeye wamenyekanye nka Nick muri City Maid n’abandi batandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa