skol
fortebet

Mico The Best yifatanyije n’isi yose mu bukangurambaga bwo guhashya indwara y’igituntu

Yanditswe: Sunday 24, Mar 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Mico The Best uri mu bakunzwe mu Rwanda mu njyana ya Afrobeat yiyemeje gufatanya n’isi yose mu bukangurambaga bwo kurwanya igituntu gikomeje guhitana abatagira ingano ku isi.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo Jamais aherutse gushyira hanze, yinjiye mu bukangurambaga bwo kurwanya indwara y’igituntu cyane ko uyu munsi isi yose izirikana ububi bw’iyi ndwara ihitana abasaga ibihumbi 4500 buri munsi .

Buri mwaka taliki ya 24 Werurwe, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’igituntu ariyo mpamvu n’umuhanzi Mico the Best yafashe umwanzuro wo gutanga umusanzu we mu kurwanya iyi ndwara abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ryafashe ingambo zo gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya iyi ndwara ikomeje kuza mu z’imbere ziri kuyogoza isi kuko ihitana abarenga 4500 ku munsi.

Kugeza ubu abarenga miliyoni 40 kw’Isi bafite ubwandu bw’igituntu nk’uko bitangazwa na OMS, akaba ariyo mpamvu usaba za Guverinoma, amadini n’abantu ku giti cyabo ko bahaguruka bakarwanya iyi ndwara kuko iki ari cyo gihe cyo kuyiradura burundu dore ko inavurwa igakira.

Mico uherutse kwerekeza mu nzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music,akunze kugaragara mu bikorwa by’urukundo bitandukanye,birimo gushishikariza abantu kurwanya indwara zandura.


Mico The Best aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa Jamais

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa