Mike Kayihura yakomoje ku buryo yari amaze imyaka itatu yarakomanyirijwe ibyo gusohora imiziki
Yanditswe: Wednesday 09, Jul 2025
Mike Kayihura yahishuye uko yari amaze imyaka itatu akomanyirijwe ibyo gusohora indirimbo nyuma yo gusinya amasezerano atari yabanje kwitondera akita mu kagozi kamubuza kongera gukora ibihangano uko yishakiye.
Mike Kayihura, yatangaje ko yari amaze imyaka itatu adasohora indirimbo nshya bitewe n’amasezerano yasinye na sosiyete yari yizeyeho kwagura umuziki we, ariko asanga ibyo yasinyiye ahubwo bitamuha uburenganzira bwo gusohora ibihangano bye uko ashaka.
Ibi Mike Kayihura yabikomojeho mu butumwa yanyujije kuri rukuta rwe rwa X aho yavuze ko ayo masezerano yamubujije gukora umuziki uko bikwiye, ndetse bigira ingaruka zikomeye kuri EP ye yise “Zuba” yakuwe ku mbuga zicururizwaho umuziki.
Yagize ati “Maze imyaka itatu ntasohora indirimbo bitewe n’amasezerano nasinye. Natekerezaga ko azagura ibikorwa byanjye ariko ahubwo yangize imbohe. Byanteye umunabi kuko nabonaga abantu bambeshya ariko ubu nabivuyemo. Indirimbo nshya ziri hafi. Mwarakoze kumba iruhande.”
Mike Kayihura wijeje abahanzi bagenzi be kuzabasangiza ibyamubayeho, yabasabye kutajya bizera abo baganira ku mishinga yabo cyane ko bose baba batabifuriza ineza.
Hari amakuru ahari avuga ko Mike Kayihura yari yasinyanye na sosiyete yo muri Nigeria yari kumufasha kugurisha ibihangano bye, icyakora biza kutagenda neza bafata icyemezo cyo kumushora mu manza ndetse mu gihe bari batarakiranuka akaba atari yemerewe gusohora indirimbo.
Ku rundi ruhande abari hafi ya Mike Kayihura bahamya ko uyu muhanzi wari umaze imyaka itatu ari mu gihirahiro mu bijyanye n’umuziki we, atarashira impumu byo guhita aganira ibibazo yari amazemo iminsi, icyakora nawe ubwe yijeje IGIHE ko mu minsi iri imbere azatangaza byinshi kuri uru rugendo ruvunanye yari amazemo igihe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *