Mike Kayihura yateguje indirimbo ya mbere muri EP yise ‘Intwaza’
Yanditswe: Friday 17, Apr 2026
Umuhanzi Mike Kayihura yateguje indirimbo nshya yise ‘Come On’ ateganya gusushyira hanze ku wa Mbere tariki ya 20 Mata 2026, ari na yo ya mbere mu zigize umuzingo we mugufi (EP) yise ‘Intwaza’ ateganya gushyira hanze.
Ni indirimbo yise ‘Come On’ avuga ko igiye gutangingiza igice gishya mu muziki we kizarangwa no gusobanuirwa icyo neza ashaka n’iterambere byose bijyana n’ubwisanzure mu guhanga.
Iyo ndirimbo kandi ngo izagaragaza impinduka mu buhanzi bwe, ariko igakomeza kubumbatira uburemere bw’amarangamutima n’ubuhanga bwo gutanga inkuru byamurangaga.
Akaba ahisemo kuyishyiraa hanze mu rwego rwo gutangiza gahunda yo kumenyekanisha Intwaza EP akayiha izina ry’intwaza mu buryo bwo gusobanura ubwigenge n’urugendo rwe akomeje mu muziki.
Kugeza ubu ntaho Mike Kayihura yari yatangaza umubare w’indirimbo zizana zigize EP ye ariko akenshi ziba zigizwe b’indirimbo 4 cyangwa 6 ari yo mpamvu bayita umuzingo mugufi.
Mike Kayihura ni umuhanzi uzwi mu njyana ya R&B kandi wandika indirimbo, uzwiho kwandika mu indimi zitandukanye zirimo Ikinyarwanda, Igiswahili n’Icyongereza, ibituma akundwa n’ingeri zose.
Yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise Tuza yashyize hanze mu 2022 imyaka ine ikaba yari ishize.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *