MINICT yahakanye ibivugwa kuri ‘Monétisation’ ya TikTok mu Rwanda
Yanditswe: Friday 20, Feb 2026
Minisiteri y’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT) yahakanye amakuru y’uko ‘TikTok’ yashyizeho uburyo bwo kwinjiza amafaranga ku bashyira amakuru kuri TikTok bari mu Rwanda, bizwi nka ’monétisation’.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bamaze iminsi bagaragaza ibyishimo by’uko urubuga rwa TikTok rwaba rwamaze gufungura uburyo bwo kwinjiza amafaranga, ariko Minisiteri y’lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo (MINICT) yo yahakanye ayo makuru ihamya ko ari ibihuha.
Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, MINICT yafashe ifoto yari imaze iminsi ikwirakwizwa igaragaza ko ayo ari amakuru y’ibihuha.
Mu minsi ishize ubwo yari yitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, Bruce Melodie yagaragarije Perezida Kagame ko urubyiruko rubangamiwe nuko imbuga nkoranyambaga zitababyarira umusaruro, asaba ko Igihugu cyashyira imbaraga mu gutuma babasha kwinjiza amafaranga.
Icyo gihe Perezida Kagame yahise abaza icyo bisaba kugira ngo iki kibazo gikemuke, abakoresha imbuga nkoranyambaga babashe kwinjiza amafaranga bitabasabye kwiyitirira ikindi gihugu.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Paula Ingabire, yagaragaje ko buri gihugu kugira ngo cyemererwe kwinjiza amafaranga binyuze ku mbuga nkoranyambaga hari ibintu bitatu gisabwa.
Mu bintu bitatu bisabwa kugira ngo igihugu cyemererwe, Minisitiri Ingabire yagaragaje ko icyo batujuje ari umubare w’abashoramari bamamaza ku mbuga nkoranyambaga kuko bisaba kuba nibura hari abamamaza batanga hagati ya miliyoni 1$ na miliyoni 1,5$ ku kwezi.
Minisitiri Ingabire yagaragaje ko ibindi byose babiganiriye n’ubuyobozi bw’izo mbuga nkoranyambaga, igisigaye ari ukuzamura abashoramari bamamaza.
Ati “Ni ukubifata twese nk’umukoro ibigo byose bikumva ko imbuga nkoranyambaga na zo ari ahantu bakwamamariza kandi bikagirira akamaro abazikoresha, dukeneye gukora ubukangurambaga bwimbitse.”
Bruce Melodie niwe uherutse gusaba ko Igihugu cyafasha abakoresha imbuga nkoranyambaga kwihutisha ibya ’Monetization’
Perezida Kagame aherutse gusaba ko ibidindiza ‘Monetization’ bikemurwa byihuse


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *