Minisitiri Dr.Bizimana yasabye Juno Kizigenza gukura izina ‘Rutwitsi’ mu yo akoresha
Yanditswe: Wednesday 04, Feb 2026
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yasabye ko Juno Kizigenza yakura izina “Rutwitsi” mu mazina akoresha.
Juno Kizigenza yabisabwe nyuma y’uko Minisitiri Dr. Bizimana asabye abanyamuziki kureka gukora ijambo ‘gutwika’ mu birori.
Dr. Bizimana ibi yabibajijwe n’umwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga wagize ati “Nyakubahwa Minisitiri ubwo wa muhanzi wiyita Rutwitsi ahindure izina?”
Mu gusubiza uyu umukurikira, Dr. Bizimana yagize ati “Nabiveho rwose nahindure izina.”
Ibi byagarutsweho mu mpaka ziri kubera ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Minisitiri Dr. Bizimana akebuye urubyiruko rukunze gukoresha ijambo ‘gutwika’ igihe rushaka kuvuga ibirori bayagenze neza, arwibutsa ko rifite igisobanuro kibi mu mateka y’u Rwanda.
Ibi Minisitiri Dr. Bizimana yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Gashyantare 2026, mu kiganiro yagiranye n’Abasenateri ku bipimo by’ubumwe bw’Abanyarwanda, Ubudaheranwa n’Ubwiyunge byagaragajwe n’Ubushakashatsi bwashyizwe hanze mu 2025.
Yagaragaje ko muri iyi minsi urubyiruko rukunze gukoresha ijambo ‘gutwika’ nk’igihe rushaka kuvuga ibirori runaka byagenze neza, cyangwa ko igikorwa runaka cyaranzwe n’ibyishimo byo hejuru.
Minisitiri Bizimana yavuze ko iri jambo ryakoreshejwe nabi mu mateka y’u Rwanda, ku buryo urubyiruko rukwiriye kuryirinda.
Ati “Mujye mwirinda ijambo gutwika, iyo habaye ibirori, igitaramo. Gutwika ni ukwica ntabwo ari ijambo risobanura ibirori no kwishima. Abato rero ntibaba babizi.”
Yasabye ko urubyiruko rusobanurirwa ko mu mateka y’u Rwanda ijambo ‘gutwika’ ryagize igisobanuro kibi kuko ryakoreshejwe mu myaka ya 1959 na 1960, hatwikwa inzu z’Abatutsi mu Bufundu, ahahoze hitwa ku Gikongoro.
Minisitiri Dr.Bizimana yasabye Juno Kizigenza gukura ‘Rutwitsi’ mu mazina ye

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *