Minisitiri Mbabazi yanyuzwe n’impano ziri mu rubyiruko mu ijonjora rya Art Rwanda
Yanditswe: Friday 16, Sep 2022
Minisitiri w’umuco n’urubyiruko Mbabazi Rosemary ni umwe mu bitabiriya ijonjora ry’abanyempano mu mujyi wa Kigali ndetse ashimira urubyiruko kubw’impano bagaragaje n’umuhate wabo.
Urubyiruko rw’abanyempano bagera kuri 59 ni bo batsindiye guhagararira Umujyi wa Kigali mu cyiciro cya nyuma cya ArtRwanda-Ubuhanzi iri kuba ku nshuro yayo ya kabiri.
Amarushanwa yo guhitamo abazaserukira intara muri ArtRwanda-Ubuhanzi yatangiriye mu Karere ka Kayonza hashakwa abo mu Burasirazuba ku wa 16 Kanama, asorezwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 15 Nzeri 2022.
Muri Kigali aya marushanwa yabereye ku Ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi iherereye i Kanombe, ahazwi nko kwa Habyarimana, ku wa 13-15 Nzeri 2022.
Mu minsi itatu, abanyempano 83 ni bo banyuze imbere y’akanama nkemurampaka, harebwa impano zabo izishimwe zigahabwa amahirwe yo gukomeza mu cyiciro cya nyuma, aho abatoranyijwe mu gihugu hose bazarushanwa, bakanahembwa.
Muri Kigali abanyempano 59 ni bo bakomeje, muri bo 18 bavuye mu Karere ka Gasabo, 25 ni abo muri Kicukiro mu gihe Nyarugenge ari 16. Ab’igitsinagore ni 23 mu gihe abasore ari 36.
Mu bakomeje, 11 bahatanye mu cyiciro cy’Indirimbo n’Imbyino, Ubugeni ni 12, Guhanga imideli [9], Ikinamico n’Urwenya [15], Filimi no Gufata Amafoto [3], Ubusizi n’Ubuvanganzo [9].
Umunsi wa nyuma w’amarushanwa ya ArtRwanda ku rwego rw’intara n’Umujyi wa Kigali witabiriwe n’abayobozi batandukanye bateza imbere inganda ndangamuco barimo Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary; Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine n’Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Robert Masozera.
Minisitiri Mbabazi yashimye abanyempano bagaragaje icyo bashoboye, abasaba kurushaho kwiyubakamo icyizere.
Yagize ati “ArtRwanda-Ubuhanzi igamije kwagura impano z’urubyiruko. Buriya impano ni ikintu gikomeye mu buzima. Impano z’abahanzi cyangwa abahanzi bagaragaza uko sosiyete iteye ndetse ni isoko yo kugaragaza icyo umuntu atekereza cyangwa kugaragaza ibyifuzo bye.’’
Minisitiri Mbabazi yashimiye abagize uruhare muri ArtRwanda-Ubuhanzi by’umwihariko abagize akanama nkemurampaka.
Ati “Mwagaragaje umuhate mu guhanura abanyempano, kubaremamo icyizere no kubaha amasomo abasobanurira ibyo kunoza mu nganzo zabo.’’
Yashimangiye ko mu byo iri rushanwa ryashyiriweho harimo no guhanga imirimo ku rubyiruko.
Abakemurampaka bagira inama abanyempano bakanatoranya abakomeza mu cyiciro gikurikiyeho
Minisitiri Mbabazi yanyuzwe n’impano zikomeye ziri mu rubyiruko





Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *