skol

Minisitiri Nduhungirehe yasuye abana bafashirizwa muri ‘Sherrie Silver Foundation’

Yanditswe: Monday 15, Sep 2025

featured-image

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Nduhungirehe Olivier, yasuye abana bafashirizwa muri Sherrie Silver Foundation bari mu myiteguro ya ‘The Silver Gala’, abasaba kugerageza kugira inzozi nini ndetse no guharanira kuzikabya.

Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cya Sherrie Silver Foundation i Nyamirambo mu mpera z’iki cyumweru, aho Minisitiri Nduhungirehe yasuye aba bana, ubuyobozi bw’uyu muryango buboneraho kumusobanurira intego zabo.

Minisitiri Nduhungirehe yasuye Sherrie Silver Foundation mu rwego rwo kureba aho bageze bitegura ibirori bya ‘The Silver Gala’ uyu muryango utegura biteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 1 Ugushyingo 2025.

Ibi birori byamaze kwemezwa ko bizaba biyobowe na Eric Omondi afatanyije na Makeda Mahadeo bikazanagaragaramo umuhanga mu guhanga imideli Ugo Mozie wambika ibyamamare ku Isi.

Bizaririmbamo abahanzi nka Butera Knowless, Massamba Intore, Ross Kana, Chriss Eazy, Sherrie Silver na Sherrie Silver Foundation.

Itike ya make yo kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 120 Frw ku muntu ushaka kwicara ku meza ateye mu myanya isanzwe, mu gihe abashaka kugurira rimwe aya meza bo bazasabwa kwishyura miliyoni 1Frw.

Ku rundi ruhande umuntu umwe ushaka kugura itike yo kwicara ku meza ateye mu myanya y’icyubahiro we azasabwa kwishyura itike y’ibihumbi 130Frw, mu gihe abifuza kugura ameza yose bo bazasabwa kwishyura 1 200 000Frw.

Ibi birori bitegurwa na Sherrie Silver Foundation bigamije gukusanya inkunga yo gufasha abana barererwa muri uyu muryango washinzwe na Sherrie Silver.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa