Minisitiri Phiona Nyamutoro, umugore wa Eddy Kenzo yayoboye amashusho y’indirimbo ye nshya
Yanditswe: Saturday 19, Apr 2025

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Uganda, Phiona Nyamutoro, yagaragaye mu ruhare rudasanzwe mu ruganda rw’imyidagaduro, ubwo yafashaga umugabo we Eddy Kenzo kuyobora amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Nkulowozaako” yamaze kujya hanze.
Mu butumwa busekeje ariko bugaragaza n’ishema, kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Mata 2025, Minisitiri Phiona yabitangaje ku rukuta rwe rwa X (Twitter), aho yanditse ko atigeze aburirwa ko azagera aho aba “umuyobozi w’amashusho (Video Director) adahabwa igihembo.
Yagize ati “Hari uwari ukwiriye kumburira kare ko umunsi umwe nzaba ndi umuyobozi w’amashusho utishyurwa, wikorera inyuma y’amashusho!”
Yakomereje mu rwenya, yibutsa usanzwe ari Umujyanama wa Eddy Kenzo ko serivisi ze zishobora gutangira kwishyurwa vuba, maze agira ati “Manager Beta, uzitonde kuko serivisi zanjye zigiye kuba iz’umwuga. Wenda wagakwiye kuvugurura urutonde rw’abagenerwa amafaranga hakiri kare igihe ndacyahendutse.”
Minisitiri Nyamutoro yasoreje ubutumwa bwe asaba abakunzi b’umuziki n’abakurikiranira hafi urukundo rwabo gukomeza gukwirakwiza urukundo muri ibi bihe bya Pasika, abasaba kandi kudasiba kureba amashusho y’iyi ndirimbo.
Ati “Muri ibi bihe byo gukwirakwiza urukundo muri Pasika, ntucikwe no kureba amashusho y’indirimbo Nkulowozaako ya Eddy Kenzo kuri YouTube.”
Indirimbo ‘Nkulowozaako’ ni iy’urukundo aho Eddy Kenzo agaragaza amarangamutima akomeye afitiye umukobwa akunda, anamwizeza ko urukundo rwe rudashidikanywaho.
Mu gitero cya mbere, Eddy Kenzo avuga ko urukundo arufitiye uwo mukobwa ari urw’ukuri, umutima we uranyuzwe kandi yumva ko byose byiza bimubereye.
Nubwo bigoye, aharanira gukora cyane kugira ngo amuhe ibyiza byose. Ashaka ko urukundo rwabo ruba urwo gukomera, rufite intego n’ubushishozi.
Avuga ko ahora amutekerezaho, ko amukunda cyane cyane, kandi kumubura bimubabaza cyane. Iyo bwije ntasinzira, ahora aramuzirikana, akanasaba urukundo kumukiza ubwo bubabare.
Mu gitero cya Kabiri, Kenzo avuga ko n’iyo batandukanye, amaso ye ahora amuhanga, kuko ari umukobwa wihariye waremwe n’Imana. Iyo amubonye anyurwa, urukundo rumuha imbaraga. Arifuza ko n’uwo mukobwa amugaragariza urukundo nk’urwo amuha.
Mu gitero cya Gatatu (Verse), uyu muririmbyi yongera kumubwira ko ari umukobwa w’agaciro, amuteye ishema. Amusaba kudategekwa n’abandi, ahubwo amuhe urukundo n’umwanya mu mutima we. Anamwizeza ko niyemera, azamukunda ubuziraherezo.
Indirimbo Nkulowozaako yiganjemo amagambo y’Ikigande, ariko irimo ubusobanuro bwimbitse bw’urukundo, kurambagiza no kwiyemeza. Eddy Kenzo yagaragaje ubushobozi bwo kuvanga injyana isanzwe n’amarangamutima, agashyira imbere umuco wo gukunda by’ukuri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *