skol
fortebet

Minisitiri Utumatwishima yibukije urubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga kuko ari inkota y’amugi abiri

Yanditswe: Wednesday 23, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yakomoje ku mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga ishobora kuba inkota y’amugi abiri bitewe n’ibibi n’ibyiza byazo, asaba urubyiruko kuzifashisha mu birufitiye umumaro.

Sponsored Ad

Ibi yabitangaje nyuma y’uko Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, itangarije Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko ku wa Kabiri tariki 22 Mata 2025, icyo politiki y’urubyiruko yo mu 2015 imaze kugeza ku rubyiruko.

Mu ijambo rye, Minisitiri Dr. Utumatwishima Abdallah, yasabye urubyiruko kurushaho kuba maso mu bijyanye n’uko bakoresha imbuga nkoranyambaga, mu buryo bwiza zibabyarira inyungu aho kuzikoresha nabi zibangiriza ubuzima.

Ati: "Hari ikintu kijyanye n’uko imbuga nkoranyambaga zigenda ziba nyinshi cyane, uko iterambere rigenda riza na zo zikaza, zikazana ibyiza n’ibibi. Rikaba rishobora gukoreshwa mu buryo bubi, urubyiruko rukiyandarika, rukajya ku bidafite umumaro, ndetse n’abashaka gutanya Abanyarwanda nk’ingengabitekerezo ya Jenoside bikaba byaba byinshi kubera ko bisigaye bibonwa n’abantu benshi cyane."

Yakomeje agaragaza ko ubu hariho ikibazo cy’ibura ry’imirimo bitandukanye n’uko kera habonekaga imirimo myinshi mu buryo bworoshye. Ati: "Ariko ubu haje ubundi buryo, hari ibintu bikorwa na tekinoloji, imyanya imwe y’akazi igatakara. Tugomba gutekereza bundi bushya, uburyo bwiza bwo gukoresha iri koranabuhanga tukabona imirimo myinshi, hanyuma tukanoza uburezi, abana bakaba abahanga cyane ku buryo n’imirimo iboneka hanze ku isi ya kure dushobora kubibona nk’Abanyarwanda tukajya gukorayo."

Minisitiri Utumatwishima yagaragaje ko ikindi gikenewe ari ubwitonzi buhambaye mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, ’tukazikoresha ibyiza, ibibi tukabyamagana, hanyuma zikatubyarira umusaruro aho kutuzanira ibibazo.’

Ibi Minisitiri Dr. Utumatwishima Abdallah yabigarutseho nyuma yo kubwira Abadepite ko urubyiruko ruri munsi y’umurongo w’ubukene rwavuye kuri 38,6% mu 2011 rugera kuri 29,6% mu 2022. Ati: “Ubukene bukabije mu rubyiruko rwavuye kuri 19,6% bugera kuri 11,3% mu 2022.”

Yabwiye Abadepite kandi ko umubare w’urubyiruko rugera kuri serivisi z’imari wavuye kuri 88% mu 2022, ukagera kuri 94% mu 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa