Miss Akaliza Hope yishimiye bikomeye ko agiye Gusubira ku ishuri yari umwaka yaracikirije
Yanditswe: Tuesday 20, Apr 2021
Miss Akaliza Hope uri mubakobwa 20 bemerewe kwishyurirwa muri kaminuza ya Kigali(University of Kigali) yishimiye inkunga ikomeye ahawe yo gukomeza amashuri ye yari yaracikirije.
Uyu mukobwa witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021, yari yarahagarikiye amasomo mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza mu ishami rya ‘Procurement’.
Mu kiganiro yahaye Igihe, uyu mukobwa yishimiye kuba agiye gusibira kwiga neza adahangayikishijwe n’amafaranga yo kwishyura ishuri
Yagize ati” Nta muntu bitashimisha kuba ugiye kwiga, twese turabizi ko kugira ngo ubone akazi ndetse n’ubuzima bwiza bisaba kuba warize.”
Uyu mukobwa byari byabanje kuvugwa ko yaretse ishuri kubera kubura ubushobozi, ntabwo yigeze abyemeza gutyo ahubwo yavuze ko ikibazo cyabaye icy’uko kuva Covid-19 yakwaduka abanyeshuri basabwe kwiga hifashishije ikoranabuhanga kandi yarabonaga atabibasha.
Miss Akaliza ahamya ko gushaka ‘buruse’ ari kimwe mu byatumye asubira mu irushanwa rya Miss Rwanda yari yanitabiriye mu 2020.
Uyu mukobwa wari ugeze mu mwaka wa kabiri avuga ko ari mu biganiro na kaminuza ngo arebe ko yakomereza aho yari ageze cyangwa niba bizamusaba gutangirira mu wa mbere.
Kwishyurirwa ishuri, Miss Akaliza avuga ko ari amahirwe atapfusha ubusa ahubwo akwiye kuyakoresha aba intangarugero muri bagenzi be yaba abo bigana n’abandi.
Miss Akaliza Hope wari witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ku nshuro ya kabiri nta Kamba yegukanye, icyakora ni umwe muri 20 bagiye mu mwiherero.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *