skol
fortebet

Miss Akariza Amanda yagaragaje umusore yihebeye amutera imitoma itangaje(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 14, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bwa mbere Miss Akariza Amanda yerekanye umukunzi we mu mafoto yaherekeresheje amagambo yuje imitoma n’amarangamutima.

Sponsored Ad

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Miss Amanda Akaliza yashyizeho amafoto n’amashusho ari kumwe n’umusore w’umuzungu witwa Jonas, amutera imitoma amubwira ko amukunda.

Mu butumwa yaherekesheje aya mafoto n’amashusho, Akaliza Amanda yagize ati: “Hamwe nawe niho hantu honyine haba amahoro numva noroshye kandi ntekanye, hamwe nawe nzi neza ko Imana ibaho kandi idakora amakosa. Ndagukunda”.

Nyuma y’ayo magambo, Miss Akaliza yongeyeho umurongo wo muri bibiliya uboneka muri Mariko, ibice 10 umurongo wa 9.

Uyu murongo uravuga uti: “Ni uko rero ntihakagire umuntu utandukanya abo Imana yafatanyije.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa