Miss akiwacu asanga umuco udapimirwa mu kwambara ’Bikini’
Yanditswe: Monday 05, Dec 2016
Nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe witabiriye amarushanwa ya Miss Supranational 2016, asanga kugira umuco bidapimirwa mu kutambara ’Bikini’ ahubwo bitewe n’uko buri wese yakira ibintu.
Uyu mukobwa avuga ko kuba umuntu yavugwaho kugira umuco cyangwa se ntawugire bitagaragarira ku myambarire ye ahubwo biterwa n’imyemerere ya buri muntu. Ibi arabivuga nyuma y’uko hashyizwe hanze amafoto ye ari mu marushanwa ya Miss Supranational yamugaragaza yambaye ’Bikini’ ibintu bitakiriwe neza na bamwe (...)
Nyampinga w’u Rwanda 2014, Akiwacu Colombe witabiriye amarushanwa ya Miss Supranational 2016, asanga kugira umuco bidapimirwa mu kutambara ’Bikini’ ahubwo bitewe n’uko buri wese yakira ibintu.
Uyu mukobwa avuga ko kuba umuntu yavugwaho kugira umuco cyangwa se ntawugire bitagaragarira ku myambarire ye ahubwo biterwa n’imyemerere ya buri muntu. Ibi arabivuga nyuma y’uko hashyizwe hanze amafoto ye ari mu marushanwa ya Miss Supranational yamugaragaza yambaye ’Bikini’ ibintu bitakiriwe neza na bamwe bavuga ko yishe umuco.
- Colombe avuga ko kutambara ’Bikini’ ataribyo bigaragaza ko ufite umuco
Miss Colombe kuri ubu uherereye mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa yabwiye Radio 10 ko kutambara ’Bikini’ ataribyo bivuga ko umuntu afite umuco. Yanavuze ko abanyarwanda bakwiye ku mushima ko yari abahagarariye ndetse akabasha no kuza muri 25 muri 71 bari bitabiriye irushanwa aho kumuciraho iteka.
Yagize ati "Nta nka naciye amabere. Njya kujya muri iri rushanwa ni uko nari niyemeje gukurikiza amategeko yose yarigengaga. Nta muco nishe rero kuko umuco si ukwambara nkikwiza”.
Akiwacu anavuga ko akiri muto mu byo yigishijwe n’ababyeyi be bijyanye n’indangagaciro na kirazira by’umuco ntaho yeretswe ko aramutse yambaye umwenda runaka yaba yishe umuco.
Aherutse kuvuga ko kwitabira aya marushanwa yari azi neza ibizakurizwa byose kuburyo atari kwitandukanye n’abandi. Anavuga ko yahigiye ibintu byinshi kuburyo yabonye ko akanyoni katagurutse katamenya iyo bweze.
Colombe yavuye muri Pologne, yerekeza mu Bufaransa aho atuye muri iki gihe ari naho yiga muri kamunuza ya ‘Institut Supérieur du Commerce de Paris ‘, yanditse ku rukuta rwa Facebook ashima buri wese wamufashije muri aya marushanwa.
Ati "Mfashe uyu mwanya ngo nshimire buri muntu wese wafashe umwanya we akanshyigikira mu irushanwa rya Miss Supranational. Ndabashimiye mwese, nabashije kuboneka mu bakobwa 25 ba mbere mu bakobwa beza bo mu bihugu 71 byo ku Isi.”
Irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational risanzwe ribera muri Pologne mu myaka umunani ishize, rihuza abakobwa bo ku migabane yose. Srinidhi Shetty w’imyaka 24 y’amavuko ureshya na metero 1.72 niwe wegukanye ikamba rya Miss Supranational 2016.
Miss Supranational 2016, Srinidhi Shetty yagaragiwe n’abakobwa bane, igisonga cya mbere cyabaye Valeria Vespoli ukomoka muri Venezuela; igisonga cya kabiri ni Jaleesa Pigot ukomoka muri Suriname[ni we mukobwa wa mbere wo muri iki gihugu utsindiye umwanya ukomeye mu marushanwa mpuzamahanga].
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *