Miss Aurore Kayibanda yongeye kwambikwa impeta n’umusore bitegura kurushinga
Yanditswe: Thursday 19, Jan 2023

Aurore Kayibanda wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2012 yongye kwambikwa impeta ya kabiri n’umusore bitegura kurushinga nyuma yimyaka ibiri atangaje ko yatandukanye na Mbabazi Egide wahoze ari umugabowe.
Amafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Kayibanda yambikwa impeta n’undi musore bitegura kurushinga.
Nubwo aya mafoto akomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga, nta makuru menshi aratangazwa kuri uyu musore wambitse impeta Kayibanda.
Kayibanda yari yarambitswe impeta mu 2018 ubwo Mbabazi Egide yasabaga uyu mukobwa ko barushinga.
Mu 2021, uyu mukobwa yifashishije imbuga nkoranyambaga yaje gutangaza ko yatandukanye na Mbabazi ndetse ahishura ko agiye kwandika igitabo ku buzima bw’urukundo yanyuzemo.
Icyakora mu minsi ishize, uyu mukobwa yabajijwe iby’icyo gitabo avuga ko yaje gusanga yahitamo kwandika igifitiye Abanyarwanda benshi akamaro kurusha ikimureba wenyine.
Ku rundi ruhande aherutse kubwira abamukurikira ko ari mu rukundo nubwo atahishuye ngo ahamye ko ari urw’umusore bitegura kurushinga.
Miss Aurore ubwo yambikwaga impeta na Mbabazi Egide banakoze ubukwe ariko bakaza gutandukana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *