skol

Miss Aurore yishimiye imyaka icumi amaze yambitswe ikamba rya Miss Rwanda

Yanditswe: Friday 02, Sep 2022

featured-image

Mutesi Aurore Kayibanda wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2012 yizihije imyaka icumi amaze ahawe uwo mugisha n’Imana ndetse ashimira buri umwe wamushyigikiye muri urwo rugendo.

Mu butumwa buherekeza amafoto 10 yashyize ku rubuga rwa Instagram yanditse ashima Imana, inshuti n’umuryango bamubaye hafi igihe yari afite ikamba.

Ati “Ndashimira Imana ishobora byose yampaye umugisha wo kuba Nyampinga w’u Rwanda mu myaka 10 ishize kandi ikanyobora muri uru rugendo. Ndashimira buri muntu wese wanshigikiye mu buryo bumwe cyangwa ubundi cyane cyane ku bw’urukundo mwanyeretse. Ndashimira ababyeyi n’umuryango wanjye kuba barambaye hafi kandi bakanshyigikira.”

Mutesi Aurore ari mu Rwanda nyuma y’imyaka isaga itandatu ari hanze yarwo. Yakomeje avuga ko imyaka 10 ishize itari yoroshye ariko yayinyuzemo neza.

Ati “Iyi myaka 10 ishize rwari urugendo rukomeye ariko turacyahagaze twemye. Imana ibahe umugisha mwese.”

Mutesi Aurore yasoje ubutumwa bwe yifashisha amagambo yavuzwe na Nelson Mandela asaba abantu kujya bishimira ibihe by’igenzi bagize mu buzima bwabo.

Uretse kuba Mutesi Aurore yarabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, yanambitswe Ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazzaville mu Iserukiramuco Nyafurika rya Muzika, Festival Panafricain de la Musique mu 2013.

Aurore n’umuryango we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa