skol
Fortebet

Miss Bahati Grace , Jolly, Liliane, Meghan Bifurije amahirwe masa Miss Ingabire Grace uri muri Miss World ibura amasaha macye[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 16 December 2021

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane ni bwo hateganyijwe ibirori biza gutangarizwamo Miss World 2021, nyuma y’iminsi ba nyampinga batandukanye barimo Miss Ingabire Grace bari muri Puerto Rico ahari kubera iri rushanwa.


Ba nyampinga b’u Rwanda batandukanye barimo Miss Mutesi Jolly, Miss Iradukunda Liliane, Miss Bahati Grace, Iradukunda Elsa na Nimiza Meghan bafatiye iry’iburyo Miss Ingabire Grace maze bamwifuriza amahirwe no gutsinda neza muri iri rushanwa arimo ritoroshye.

Urugendo rwa Miss Ingabire Grace ntirwari rworoshye kuva yagerayo kuko nta hantu na hamwe cyangwa agace na kamwe yigeze atsinda mu twari duteganyijwe yaba Head to Head challenge, imikino, kumurika imideli, kubyina n’utundi, ibintu bigoye cyane kumenya niba ari bwegukane iri Kamba.

Miss Ingabire Grace yaranzwe n’inseko nziza muri Miss World 2021 ndetse anagaragaza icyizere mu byo yari arimo byagaragariraga amaso, n’ubwo atabashije guhirwa mu manota ndetse n’abagiye batangazwa muri iri rushanwa.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 16 Ukuboza 2021 nibwo hateganyijwe kumenywa nyirikamba uwo ariwe ndetse abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakaba bari kuvuga ko Ingabire Grace atari butahe amaramasa.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2021 ni bwo Miss Ingabire yahagurutse i Kigali yerekeza Mujyi wa San Juan muri Puerto Rico.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege uyu mukobwa yari aherekejwe n’Igisonga cya kabiri cye, Umutoni Witness n’abandi bakobwa begukanye amakamba ya Miss Rwanda barimo Miss Iradukunda Elsa, Nimwiza Meghan na Iradukunda Lilian.

Miss Ingabire yerekeje muri Puerto Rico asangayo abandi bakobwa bitabiriye iri rushanwa batangiye kugerayo kuva ku wa 18 Ugushyingo 2021.

Mbere y’uko ava mu Rwanda, Miss Ingabire yasabye Abanyarwanda kumutiza amaboko kugira ngo azitware neza mu Irushanwa rya Miss World 2021 rihuriramo abakobwa b’uburanga begukanye amakamba mu bihugu bitandukanye ku Isi. Uyu mukobwa yavuze ko azagerageza kwitwara neza kugira ngo arebe ko yakwegukana intsinzi.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Madame Jeannette Kagame yashimiye Manzi Gato wamukozeho ikiganiro...

Madame Jeannette Kagame yashimiye umusore Manzi Gato wamukozeho ikiganiro...
12 August 2022 0

Sheebah Karungi yagaragaje ko atigeze ashyigikira ihohoterwa Sandra Teta...

Umuhanzikazi Sheebah Karungi uri kubarizwa mu Rwanda yagaragaje agahinda...
12 August 2022 0

Nana avuze icyo abantu bakwiye kwitaho mbere yo kubana mu kwirinda...

Umukinnyi wa Filime Uwamwezi Nadege wamenyekanye nka Nana muri Filime...
12 August 2022 0

Social Mula nawe yavuze ku ihohoterwa rikorerwa abahanzi, yihaniza...

Umuhanzi Social Mula yunze murya @kenny_sol atangaza ko utegura ibitaramo...
11 August 2022 0

Nyuma y’iminsi Sandra Teta akorerwa ubuvugizi yatashye mu Rwanda

Nyuma y’iminsi havuzwe ko Ababyeyi ba Sandra Teta berekeje muri Uganda...
11 August 2022 0

Mu mafoto ihere ijisho uburanga bwa Umutesi Lea witabiriye Miss Rwanda...

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho uburanga bwa Umutesi Lea witabiriye...
11 August 2022 0