skol
fortebet

Miss Bahati Grace warumaze imyaka 10 muri America yaje mu Rwanda [Amafoto]

Yanditswe: Thursday 23, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Miss Grace wambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2009, yageze mu Rwanda nyuma y’imyaka yari ibaye icumi atahakandagira.

Sponsored Ad

Miss Bahati yagiye muri Amerika kuwa 22 Kamena 2011. Guhera ubwo ntabwo yongeye gusubira mu Rwanda kubera impamvu z’amasomo no gushaka ubuzima.

Miss Grace Bahati ari mu Rwanda aho yagaragaye ari kumwe na Miss Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2020.

Imyaka yari ibaye 10 atagera mu Rwanda aho yavuye muri Kamena 2011. Yari aherutse kurushinga na Murekezi Pacifique mu birori by’agatangaza, byaririmbyemo abarimo The Ben na Meddy, bikanitabirwa n’ibyamamare bindi binyuranye mu myidagaduro nyarwanda yaba mu mideli, mu muziki, mubijyanye n’ubwiza birimo Miss Aurore, Miss Meghan na Miss Elsa.

Ntabwo icyazanye Bahati kiramenyekana. Bahati Grace yasubiye mu Rwanda nyuma y’aho muri Nzeri yarushinze na Pacifique Murekezi, umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze ishuri rya Espanya ry’i Nyanza, akanakinira Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa