skol
fortebet

Miss Bahati Grace yongeye guhuza urugwiro na K8 Kavuyo nyuma y’imyaka 9 batandukanye[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 25, May 2021

Sponsored Ad

Hari hashize imyaka 9 K8 Kavuyo na Miss Bahati Grace wabaye nyampinga w’u Rwanda 2009 badacana iryera , none bongeye guhuzwa n’ubukwe bwa Meddy bwa bereye muri Leta Zunze Ubumwe za America bahuza urugwiro karahava.

Sponsored Ad

Ubukwe bwa Meddy n’umukunzi we Mimi bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021 ,bwahuje imbaraga z’abantu benshi batandukanye yaba ab’iwabo w’umugore muri Ethiopia ndetse n’aburuhande rw’umugabo baturuka mu Rwanda.

Mu birori byubukwe bwa Meddy na Mimi K8 Kavuyo yari yambariye Meddy naho Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2009, yari yatashye ubukwe nk’inshuti ya Meddy ndetse yicaye mu myanya y’imbere y’abanyacyubahiro (Table1). Muri ubu bukwe niho K8 na Grace bahuriye nk’uko bigaragara mu mafoto. Miss Bahti Grace yabanje kwicarana na Kavuyo baraganira bahuza urugwiro bongorerana.

Mu 2012 nibwo Bahati Grace na Kavuyo bibarutse imfura yabo bise Muhire Ethan. Nyuma y’igihe gito bahita batandukana buri wese aca ukwe.

Ni ubwa mbere K8 Kavuyo na Bahati Grcae bongeye kugaragra bari kumwe bahuje urugwiro nyuma y’imyaka 9 badacana uwaka ,dore ko no ku mbuga nkoranyambaga zabo nta n’umwe ukurikirara undi- ibintu byumvikana neza ko bari baracanye umubano wabo buri wese ahindura inzira ye y’ubuzima cyane cyane ko Miss Bahati ari murukudo n’undi musore witwa Paccy.

Mu minsi ishize mu kiganiro Miss Bahati yagiranye na Ally Soudy ku rubuga rwa Instagram, yahishuye byinshi byihariye ku buzima bwe kuva mu bwana kugeza abaye Nyampinga w’u Rwanda. avuga ko yabonye n’umukunzi mushya


Yabajijwe icyo yakundiye Murekezi Pacifique bakundana ubu, asubiza ko icyo avuze ari cyo akora, akaba ari umusore w’igihagararo kandi umukundira uko.

Ibindi amukundira ngo harimo icyerekezo afite, imyizerere ye yo kwemera Imana, kuba atajagaraye, uko abanye n’abantu, imyitwarire ye n’ibindi.

Pacifique Murekezi wasimbuye K8 Kavuyo mu mutima wa Bahati Grace, afite imyaka 31.


K8 Kavuyo na The Ben

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa