Miss Colombe yatunguwe n’umwana bahaye izina rye ubwo yasuraga imiryango y’abarokotse Jenoside yubakiye
Yanditswe: Friday 09, Sep 2022
Miss Akiwacu Colombe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2014 yatunguwe no gusanga hari umwana bitiriye rimwe mu mazina ye ubwo yasuraga imiryango y’abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi yubakiye i Rwamagana.
Miss Akiwacu Colombe usigaye uba mu Bufaransa, mu minsi ishize yitabiriye umuhango wo #KwitaIzina2022.
Kuri uyu wa 7 Nzeri yasuye imiryango ibiri y’ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi abashyiriye impano.
Miss Colombe wahise asubira i Burayi mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Nzeri 2022, ubwo yaganiraga n’IGIHE yavuze ko yagize amahirwe yo gusura iyi miryango nk’uko asanzwe abigenza kenshi iyo ari mu Rwanda.
Ati “Iyo nageze mu Rwanda uko byagenda kose ngomba guhura n’iyi miryango nkareba uko babayeho tukanaganira, gusa uyu munsi natunguwe cyane no gusanga hari umwana w’umuhungu bahaye izina Akiwacu rimwe mu mazina yanjye, sinari mbizi ariko nabyishimiye cyane.”
Mu 2019 Miss Akiwacu Colombe ni bwo yatashye inzu yubakiye imiryango y’abarokotse Jenoside mu Karere ka Rwamagana. Ni mu Mudugudu wa Rweza, Akagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro.
Miss Akiwacu Colombe yamamaye cyane mu Rwanda kuva tariki ya 23 Gashyantare 2014, umunsi yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda asimbuye Mutesi Aurore wari waratowe mu 2012.
Ubu ni umunyamideli wabigize umwuga, akazi akorera mu Bufaransa aho yitabira ibirori bitandukanye hirya no hino ku mugabane w’u Burayi nka Paris Fashion Week, Equator Prize Awards n’ibindi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *