skol
fortebet

Miss Congeniality 2021 Gaju Evelyne yongeye gucyura ikamba nyuma yo kubura uwo aryambika

Yanditswe: Monday 21, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Gaju Evelyne ufite ikamba rya nyampinga wabanye neza n‘abandi mu 2021, yahamije ko iri kamba akiribitse ndetse ni nawe rukumbi wagumanye ikamba yambitswe umwaka ushize.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa wari witabiriye ibirori bya Miss Rwanda 2022 byabaye kuwa 19 Werurwe 2022, yaje yiteguye gutanga ikamba yambitswe umwaka ushize akariha murumuna we wari kurihabwa ariko birangira yongeye kurisubirana.

Gaju Evelyne yahagurukijwe kimwe n’abandi bakobwa begukanye amakamba muri 2021 ngo ajye kwitegura gutanga ikamba icyakora ategereza uwo ariha aramuheba asubirana ikamba mubyicaro bye.

Nyuma yo gutanga amakamba yose nibwo abitabiriye ibirori bya Miss Rwanda baje gusobanukirwa ko ikamba rya Miss Congeniality risanzwe rihabwa umukobwa wabanye neza n’abandi ritigeze ritangwa.

Icyakora kudatangwa kwaryo si impanuka kuko ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwavuze ko bahisemo kurikuramo ahubwo bagategura umushinga uzahuriza hamwe abakobwa mu rwego rwo kugira ngo barusheho gukomeza kubana neza.

Ibi bisobanuye ko Gaju Evelyne yongeye gucyura ikamba yambitswe umwaka ushize, harakibazwa niba rizongera kubaho mu irushanwa rya Miss Rwanda cyangwa niba abaye uwa nyuma uryambitswe rigahita ribe irye burundu.

Miss Rwanda 2022 yakuyeho ikamba rya Miss Congeniality ryongeramo amakamba abiri mashya arimo Miss Sports na Miss SRHR umukobwa wagaragaje ubushake mu kwigisha abandi ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Miss Congeniality 2021 yasubiranye ikamba mugihe yaje yiteguye kuritanga

Miss Rwanda 2022 Nshuti Divine Muheto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa