skol

Miss Doreen Kabareebe yatangaje Inzitizi ikomeye igiye gutuma adahagararira Uganda muri Miss World

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 22 June 2021

Umunyamidelikazi Doreen Kabareebe wari waratangajwe mu minsi yashize ko azahagararira igihugu cye cya Uganda muri Miss World ,yatangaje ko atakitabiriye iri rushanwa ryari riteganyijwe kuzabera I San Juan,muri Puerto Rico mu Ukuboza uyu mwaka wa 2021.


Miss Olivia Nakakande wabaye Miss Uganda mu mwaka wa 2019, niwe waruteganyijwe guhagararira igihugu cye muri Miss World ariko nyuma akaza gusimburwa na Doreen Kabareebe , akaba yarasimbuwe ku mpamvu y’uko yari agiye kwiga ,abategura irushanwa rya Miss Uganda bakavuga ko Atari kubona uko abihuza no guhagararira igihugu cye muri Miss World.

Doreen Kabareebe wari wamusimbuye, yatangaje ko atakitabiriye Miss World bitunguranye ndetse anasobanura impamvu atagiye kubikora. Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yavuze ko kutazahagararira igihugu cye muri Miss World byatewe n’uko yabuze impapuro z’inzira. Ubusabe bwa Visa ye ngo ntabwo bwakirirwe kubera ingamba zafashwe muri Uganda zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu butumwa yashyize hanze yashimangiye ko impamvu nyamukuru yo kubura amahirwe yo kwitabira Miss World 2021 ari icyorezo cya Covid-19 cyatumye abura impapuro z’Inzira.

Yashimiye itangazamakuru ryamubaye hafi mu kumenyekanisha aya makuru.

Bitegenyijwe ko iri rushanwa rigiye kuba ku inshuro yaryo ya 70 rizabera Puerto Rico tariki ya 16 Ukuboza 2021.Ntagihindutse u Rwanda ruzahagararirwa na Miss Ingabire Grace wambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bruce Melodie hahaye igisubizo cyiza umunyamakuru wavuze ko isuraye ye...

Icyamamare Bruce Melodie ukunzwe mu muziki w’u Rwanda , yahaye igisubizo...
26 November 2021 0

Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond yasangije abamukurikira amafoto ari...

Nyuma y’inkuru zagiye zivugwa ko umuraperi w’umunyamerika Rick Ross ari mu...
26 November 2021 0

Yvette uzwi muri Citymaid ari mumunyenga w’urukundo na musaza wa Young Grace...

Umutoni Yvette uzwi muri muri firime y’uruhererekane ya Citymaid...
26 November 2021 0

MC Buryohe yahakanye ikinyoma cya Fatakumavuta umaze iminsi ashinja uburozi...

Umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Flash FM na Flash TV witwa Sengabo Jean...
25 November 2021 0

Nzakugabira inyambo y’urukundo rwanjye! Umuhanzi Lionel Sentore atomora...

Umuhanzi Lionel Sentore yatamoye umukunzi we Aline uzwi cyane ku izina rya...
25 November 2021 2

Koreya yaruguru yahaye igihano cy’Urupfu umuntu winjije filime ya ‘Squid...

Koreya y’Amajyaruguru yahanishije igihano cy’urupfu umugabo winjije flash...
25 November 2021 0