skol
fortebet

Miss Elisa na Meghan berekeje muri Amerika gushyigikira mugenzi wabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 02, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu mugoroba wo Gatutu nibwo tariki 01 Nzeri 2021 nibwo Iradukunda Elsa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2017 na Nimwiza Meghan wegukanye irya 2019, nibwo berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho batashye ubukwe bwa mukuru wabo Bahati Grace.

Sponsored Ad

Ubukwe butegerejwe na benshi bwa Grace Bahati na Murekezi Pacifique burashyushye ndetse abazahagararira umuryango mugari w’abamaze kwambara ikamba ry’ubwiza rya Nyampinga w’u Rwanda bamaze gufata indege berekeza aho ibi birori bizabera.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 1 Nzeri 2021 ni bwo aba bakobwa bahagurutse mu Rwanda berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba bakobwa bagiye ari babiri byitezwe ko bazasangayo Miss Kayibanda Aurore, bazahagararira bagenzi babo bagiye begukana amakamba ya Miss Rwanda mu myaka itandukanye.

Amakuru Umuryango ufite n’uko bamwe muri banyampinga b’u Rwanda batazabasha kwitabira ibi birori kubera impamvu zitandukanye.

Ibi birori kandi bizitabirwa n’abarimo Meddy na The Ben ndetse muri gahunda ihari akaba ari bo bazasusurutsa abazitabira ubu bukwe. Biteganyijwe na none ko buzahuza ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro nyarwanda.

Abandi bazagaragara muri ubu bukwe ni Miss Aurore Kayibanda wanitabiriye ibirori byo gusezera urungano bya Grace Bahati byabaye kuwa 07 Kanama 2021. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Mrekezi Pacifique yambitse impeta y’urukundo Grace.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa