Miss Foebe yahawe impano ya Noheli y’imodoka n’umukunzi we(AMAFOTO)
Yanditswe: Wednesday 21, Dec 2022
Uwamahoro Phoebe wahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2019, yahawe imodoka nk’impano ya Noheli yagenewe n’umukunzi we wo muri Uganda.
Ku wa 20 Ukuboza 2022, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Uwamahoro yasangije abamukurikira amashusho ari kwishimira impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Jeep yahawe n’umukunzi we.
Mu kiganiro yagiranye na Igihe, Uwamahoro yemeje ko iyi modoka ari impano ya noheli yagenewe n’umukunzi we akomeje kugira ibanga rikomeye.
Icyakora nubwo atifuje kugaruka ku makuru y’umukunzi we, hari avuga ko uyu mukobwa amaze igihe akundana n’umwe mu basore bigwijeho amafaranga menshi muri Uganda.
Nta byinshi uyu mukobwa yifuje kuvuga ku rukundo rwe n’uyu musore bacuditse muri iyi minsi, icyakora amakuru ahari ahamya ko iyi ari iminsi mikuru ya mbere bagiye gusangira nk’abakunzi cyane ko urukundo rwabo rwashyushye cyane mu mpeshyi ya 2022.
Uwamahoro wari witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 icyakora akavamo nta Kamba yegukanye, yaje kwimukira muri Uganda aho asigaye akorera ubushabitsi bunyuranye.
Mu mpera za 2021 hari hadutse amakuru yavugaga ko Uwamahoro akundana na Rammy Galis wamamaye cyane muri Tanzania nk’umukinnyi wa filime, icyakora inkuru z’urukundo rwabo ntabwo zarambye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *