Miss Gaju na Miss Lea bibasiye bikomeye Miss Populality Kayirebwa Marie Paul |Bavuzeko ikamba atararikwiye.
Yanditswe: Thursday 13, May 2021
Abakobwa babiri bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021 aribo Miss Gaju Evelyne wegukanye ikamba rya nyampinga wabaniye neza nabandi (Miss Congeniality) na Miss Umutesi Lea utaratwaye ikamba narimwe , bibasiye bikomeye mugengezi wabo Miss Kayirebwa Marie Paul bavuga ko ikamba rya Miss Popularity yahawe atarikwiye.
Muri iki kiganiro bagiranye na Yago Tv , aba bakobwa bagarutse kuri byinshi byagiye biba ubwo bari muri bootcamp ya Miss Rwanda 2021 aho bavuze ko bari baziko umukobwa uzatwara ikamba rya Miss Popularity 2021 ari umukowa wamenyekanye kubera irushanwa rya Miss Rwanda 2021 bari barimo nkuko bari barabisobanuriwe nyuma ikmba rikaza kwegukanwa na Miss Kayirebwa Marie Paul bahamya ko atararikwiriye .
Ibi siko byaje kugenda ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa (Grand Finale) baje gutungurwa no kubona Miss Kayirebwa Marie Paul ariwe wegukanye ikamba rya Miss Popularity 2021. Miss Lea , wari umwe mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana iri Kamba rya Miss Popularity 2021, yavuze ko we na mugenzi we, Miss Laila , bari biteguye ko umwe muri bo ariwe ugiye kwegukana ikamba rya Miss Popularity 2021 nyamara siko byagenze.
Miss Mutesi Lea yagize ati” Ngendeye kubyo irushanwa rigenderaho ntago yararaikwiye, byanjyeze Finari mpa amahirwe Laila wagize amajwi menshi kurusha abandi gusa nyuma naratunguwe cyane mbonye atiwe uritwaye”
Miss Laila niwe warushaga abandi amajwi ya SMS ndetse na Online naho Miss Lea we yamenyekanye cyane kubera kuberako yari ashyigikiwe n’ibyamamare ku Isi harimo abahanzi barimo nka Alikiba ndetse na Weasel. Miss Kayirebwa Marie Paul we yamamaye kubera indirimbo Ikinyafu ya Bruce Melodie(Acting) ikaba nayo yatumye amenywa na benshi.



Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *