skol

Miss Gasana Edna Darlène yatomagije umugabo we nyuma y’umwaka barushinze

Yanditswe: Monday 28, Nov 2022

featured-image

Gasana Edna Darlène uri mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2015 akaba yaranabaye Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami ryigisha iby’ubucuruzi n’ubukungu, CBE yahoze yitwa SFB, yatakagije umugabo we Christian bamaze umwaka barushinze amushimira kumubera umugabo ntagereranywa ku Isi.

Ni amagambo yanditse mu gihe aba bombi bizihizaga umwaka babana nk’umugore n’umugabo, Darlene yafashe umwanya ashimira umugabo we Christian wamukunze urukundo rutagira umupaka, ashimira n’ Imana ya mumugabiye.

Mu butumwa Darlene yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati "26/11/2021
#novembertoremember imyaka 9irashize dukundana numwaka 1 urashize tubana nkumugore numugabo, warakoze kumbera inshuti nyanshuti, umuvandimwe
ndetse numugabo mwiza. christian wajye warakoze kunkunda urukundo rutagira
umupaka kurwego ntajya ndambirwa kukureba ngo nibaze koko niba uba kuri iy’Isi dutuye, ndashimira Imana yakungabiye ikaturinda muribyose tubiziranyeho ko twabonye imana Naragukunze mugabo wajye, ndagukunda kandi nzanagukunda".

Ab bombi kandi barizihiza umwaka bamaze babana mu gihe bitegura kwibaruka umwana w’imfura.

Abinyujije ahanyura ubutumwa bumara amasaha 24 (Instagram story) Darlene yashyizeho ifoto ari kumwe n’umugabo we Christian igaragaza ko atwite ayiherekesha indirimbo ’Mahwi’ ya Bruce Melodie na Keza Meek.

Miss Gasana Edna Darlène yasezeranye na Ngeze Christian mu birori byabaye ku wa 26 Ugushyingo 2021. Ibirori byo gusaba no gukwa byabereye kuri Heaven Garden i Rebero, naho gusezerana imbere y’Imana byabereye muri Chapelle Lycée Notre Dame de Citeaux.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa