Miss Hanah Tumukunde wegukanye ikamba rya miss Uganda 2023 yakuyeho urujijo kubamwita umunyarwandakazi
Yanditswe: Thursday 23, Mar 2023

Miss Hanah Karema Tumukunde uherutse kwegukana ikamba rya nyampinga wa Uganda 2023 , yakuyeho impaka zimaze iminsi zivugwa ko ari umunyarwandakazi , avuga ko ari umugandekazi ufite umubyeyi umwe ukomoka mu Rwanda.
Ibi yabitangaje mukiganiro yagiranye n’umunyamakuru MC Kats uri mu bafite izina rikomeye mu myidagaduro yo muri Uganda , aho yamubajije ku bivugwa ko yegukanye iri kamba kandi atari Umugande.
Miss Hanah Karema asubiza MC Kats yagize ati” Njye ndi Umunya-Uganda wavukiye muri (...)
Miss Hanah Karema Tumukunde uherutse kwegukana ikamba rya nyampinga wa Uganda 2023 , yakuyeho impaka zimaze iminsi zivugwa ko ari umunyarwandakazi , avuga ko ari umugandekazi ufite umubyeyi umwe ukomoka mu Rwanda.
Ibi yabitangaje mukiganiro yagiranye n’umunyamakuru MC Kats uri mu bafite izina rikomeye mu myidagaduro yo muri Uganda , aho yamubajije ku bivugwa ko yegukanye iri kamba kandi atari Umugande.
Miss Hanah Karema asubiza MC Kats yagize ati” Njye ndi Umunya-Uganda wavukiye muri Uganda ariko uvuka ku mubyeyi umwe w’umunyarwandakazi n’undi ukomoka muri Ankole ho muri Uganda”.
Uyu mukobwa avuga neza Icyongereza,Ikinyankole ,ikigande ndetse yanahishuye ko azi no kuvuga ikinyarwanda .
Miss Tumukunde wavutse mu 1998 ,akavukira ahitwa Kasasi ho muri Uganda ari naho yakuriye byitezwe ko ari we uzahagararira Uganda mu irushanwa rya Miss World riteganyijwe kubera Dubai.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *