Miss Heritage Global 2022 yageze mu Rwanda yakirwa n’abarimo Miss Muheto(AMAFOTO)
Yanditswe: Saturday 12, Nov 2022

Miss Abby Pierre Louis ukomoka muri Haiti akaba ari nawe ufite ikamba rya ‘Miss Heritage Global 2022’ ari mu Rwanda aho yitabiriye umuhango wo gutaha ‘La Maison d’Haiti a Kigali’.
Uyu mukobwa wageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 10 Ugushyingo 2022 yakiriwe na Miss Nshuti Muheto Divine ufite ikamba rya Miss Rwanda 2022 ndetse na Ruzindana Kellia ufite ikamba rya Miss Heritage 2022.
Aba bakobwa ni nabo baherekeje uyu mukoba mu muhango wo gutaha inzu y’igihugu cye mu Rwanda.
Miss Heritage Global uyu mukobwa wo muri Haiti aherutse kwegukana ni irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza ryibanda cyane ku muco w’ibihugu abaryitabira baba baturutsemo.
Mu mwaka wa 2014 nibwo bwa mbere iri rushanwa ryatangiye hajyayo Marlenne Mutoniwase wari uhagarariye u Rwanda.
Mu 2015 u Rwanda rwaserukiwe na Bagwire Keza Joanah, icyo gihe atahana ikamba ry’igisonga cya kane.
Mu 2016-2017 ubwo u Rwanda ruheruka kwitabira iri rushanwa hagiyeyo Mutoni Jane wanabaye igisonga cya mbere
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *