skol
fortebet

Miss World 2021: Miss Ingabire Grace yatsinzwe agace ka ‘Head to Head challenge’

Yanditswe: Friday 10, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Miss Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World 2021, ntabwo yahiriwe no kwinjira mu cyiciro cya nyuma abikesha ikizami bakoze cya ‘Head to Head challenge’, kuko mu itsinda rye rya 13 yatsinzwe n’umukobwa ukomoka muri Colombia.

Sponsored Ad

‘Head to Head Challenge’ ni kamwe mu duce dukomeye kaba kitezwe na benshi mu bakurikira irushanwa ndetse n’abaryitabiriye.

Aka gace gatanga amahirwe kuri buri mukobwa uhatana kwivugaho, akavuga igihugu cye, akanavuga ku mushinga we. Hiyongeraho ibibazo bishobora kuba bibiri bitangwa n’uyoboye ikiganiro bigasubizwa na buri mukobwa.

Abategura iri rushanwa basaba buri wese gukomeza gushyigikira umukobwa uhatanye muri iri rushanwa, anyuze ku mbuga nkoranyambaga no kuri Application ya Mobstar.

Ubwo abategura iri rushanwa batangazaga abatsinze ‘Head to head challenge’ ritanga 16 binjira mu cyiciro cya nyuma badakoze ikindi kizamini, Ingabire Grace ntiyabashije kuza mu bitwaye neza kuko mu itsinda ryabo hatsinze umunya-Colombia.

Guhera mu itsinda rya mbere kugeza mu rya 16, abakobwa batsinze irushanwa rya ‘Head to Head Challenge’ ni abaturuka muri; Nepal, Indonesia, Paraguay, Cayman Island, Venezuela, Trinidad&Tobaco, Mongolia, Botswana, Vietnam, Cameroon, Philippines, Mexico, Colombia, Côte d’Ivoire, Nicuragua na Haiti.

Iri rushanwa ubusanzwe ritanga amahirwe muri Miss World, kuko abakobwa baritsinze bahita binjira muri Top40 nta yandi mananiza.

Amasura y’abakobwa batsinze mugace ka Head to Head Challenge
Aba uko ari 16 bamaze kubona itike biyongeraho abandi bagenda bitwara neza mu marushanwa atandukanye, hakaboneka 40 bajya mu cyiciro cya nyuma ari nabo bahatanira ikamba rya Miss World.

Muri ibi byiciro harimo ibyamaze guhatanirwa nk’umukobwa uhiga abandi kugira impano (Ingabire ntiyabashije kugaragara mu batsinze), uhiga abandi mu kumurika imideli ryegukanywe n’umunya Côte d’Ivoire, mu gukora sport (utaratangazwa) aba baziyongeraho n’abandi bazagenda batsinda mu byiciro bitandukanye.

Byitezwe ko irushanwa rya Miss World riri kubera muri Puerto Rico rizasozwa ku wa 16 Ukuboza 2021 hakamenyekana uwambitswe ikamba ku nshuro ya 70.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa