skol
fortebet

Miss Ingabire Grace yahishuye ko ari umufana ukomeye wa Bruce Melodie ,yatangaje indirimbo ye akunda cyane

Yanditswe: Wednesday 24, Mar 2021

Sponsored Ad

Miss Ingabire Grace w’imyaka 25 y’amavuko wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka 2021 ,yatangaje ko akunda umuhanzi Bruce Melodie ndetse ko ari umuhanga mubihangano bye bitandukanye.

Sponsored Ad

Mukiganiro yagiranye n’Inyarwanda Tv ,yabajijejwe umuhanzi yaba akunda kurusha abandi mu Rwanda maze asusubiza ko akunda Bruce Melodie.

Agira ati” Mu Rwanda nkunda indirimbo z’umuhanzi Bruce Melodie mba numva afite ubuhanga.azi guhanga cyane, nkunda indirimbo ye yitwa “Ntakibazo nakimwe nshaka kwiteza".

Umuhanzi Bruce Melodie yahise yerekana uburyo yishimiye uyu mu nyampinga w’umufana we abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram, mu mamashusho agaragaza Miss Ingabire Grace atangaza ko ari umufana we.

Miss Ingabire yavuze ko agizwe Minisitiri ushinzwe abahanzi yaharanira gutegura amahugurwa yihariye abahuza agamije kugira ngo bungurane ubumenyi, bagahuza ibitekerezo ku buryo bashobora kubyaza umusaruro impano zabo kandi bagakora ibikorwa bitandukanye.

Uyu mukobwa kandi yavuze ko yashakisha ahantu abahanzi bazajya bahurira bakamurika ibikorwa byabo; harimo nk’aho kwerekanira imikino, inzu ndangamuco zirimo ibikorwa by’ubugeni n’ibindi.

Yanavuze ko yashyiraho uburyo butuma abahanzi bajya kuvoma ubumenyi hanze, bagaruka bakabusangiza bagenzi babo bagafatanya kwagura urugendo rw’umuziki wabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa