skol
fortebet

Miss Ingabire Grace yasobanuye imishinga ye mugace ka ‘Head to head Challenge’ muri Miss World 2021

Yanditswe: Wednesday 01, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda muri Miss World 2021, yavuze ko hari byinshi yakora mu guhindura Isi nziza, ku buryo rimwe na rimwe bishobora gutuma abyuka mu ijoro akabitekerezaho mu gace ka ‘Head to head challenge’.

Sponsored Ad

Head to Head Challenge’ ni kamwe mu duce dukomeye kaba kitezwe na benshi mu bakurikira irushanwa ndetse n’abaryitabiriye.

Aka gace gatanga amahirwe kuri buri mukobwa uhatana kwivugaho, akavuga igihugu cye, akanavuga ku mushinga we. Hiyongeraho ibibazo bishobora kuba bibiri bitangwa n’uyoboye ikiganiro bigasubizwa na buri mukobwa. Gutsinda kano gace bitanga amahirwe yo gukomeza mu byiciro bikurikira.

Muri iki cyiciro Abakobwa basubizaga ibibazo babazwaga na Tonni-Ann Singh wabaye Miss World 2019 ndetse na Stephanie Del Valle wabaye Miss World 2016.

Muri iki gice cy’irushanwa Miss Ingabire yabajijwe na Stephanie Del Valle ibintu yifuza kubona bihinduka Isi.

Miss Ingabire asubiza iki kibazo yavuze ko hari byinshi yakora mu guhindura Isi neza, ku buryo bituma ashobora gukanguka mu ijoro akabitekerezaho.

Uyu mukobwa yavuze ko ashaka gukoresha imbyino mu kugaragaza ibibazo no gutanga ubutumwa, aha yashimangiye ko ubuhanzi bugera aho politiki idashyikira.

Ingabire yavuze ko ashaka guteza imbere uburezi kuri bose. Ati “Hari abacyeka ko uburezi budaheza busobanuye guha n’umwanya abafite ubumuga. Na byo nibyo ariko nifuza uburezi bw’aho umwana w’umukire n’udafite ubushobozi bose babona amahirwe yo kwiga, kandi bakiga mu bigo bimwe.”

Muri iki kiganiro, yanavuze ko hakiri ibihugu bigifite abaturage badafite amazi meza yo gukoresha kandi batishoboye mu buryo bwose, bityo ko ashaka kugira uruhare mu gukemura iki kibazo no kubafasha.

Ingabire yavuze ko ashaka no kugaragaza ukuntu ikoranabuhanga ryavangiye imibanire ya muntu muri iki gihe. Icyo we abona nk’ikibazo cyakabaye gihangayikishije muri iki kinyejana cya 21.

Uyu mushinga ufite intego yo kubungabunga umuco w’u Rwanda na Afurika, habungabungwa ndetse hanatezwa imbere mu buryo bw’umwimerere imbyino gakondo zirimo ikinimba, ikinyemera no gusaama. Akavuga ko kwitabira Miss Rwanda zari inzozi ze, kandi ko ari ikiraro azarotoreraho inzozi ze.

Nyuma yo kwitegereza ibikorwa byose Miss Ingabire Grace yakoze n’ibyo yifuza gukora mu myaka iri imbere, Stephanie Del Valle wabaye Miss World 2016 yamubajije ibintu yakora cyangwa se ashaka kubona bihinduka Isi.

Mu gusubiza, Miss Ingabire Grace yavuze ko hari byinshi yakora mu guhindura Isi neza, ku buryo bituma ashobora gukanguka mu ijoro akabitekerezaho.

Uyu mukobwa yavuze ko ashaka gukoresha imbyino mu kugaragaza ibibazo no gutanga ubutumwa “kenshi dutinya kuvuga”. Agashimangira ko ubuhanzi bugera aho politiki idashyikira.

Ingabire yavuze ko ashaka guteza imbere uburezi kuri bose. Ngo hari abacyeka ko uburezi budaheza busobanuye guha n’umwanya abafite ubumuga.

We avuga ko ashaka uburezi bw’aho umwana w’umukire n’udafite ubushobozi bose babona amahirwe yo kwiga, kandi bakiga mu bigo bimwe.

Muri iki kiganiro, yanavuze ko hakiri ibihugu cyane cyane ibiri mu nzira y’amajyambere bigifite abaturage badafite amazi meza yo gukoresha kandi batishoboye mu buryo bwose, bityo ko ashaka kugira uruhare mu gucyemura iki kibazo no kubafasha.

Grace yavuze ko ashaka no kugaragaza ukuntu ikoranabuhanga ryavangiye imibanire ya muntu muri iki gihe. Avuga ko iki ari kimwe mu bibazo bihangayikishije muri iki kinyejana cya 21.

Asoje gusubiza, Stephanie Del Valle wabaye Miss World 2016 yashimye Miss Ingabire Grace, amubwira ko akunze ibitekerezo n’ibimuraje ishinga abona byakorwa mu guhindura Isi nziza.

Mu gutegura umukobwa uzitabira Miss World, abategura Miss Rwanda bamaze imyaka ibiri baratangije ibiganiro n’ibazwa rikorerwa mu matsinda kubaba.


Miss Grace mu itsinda ry’abakobwa 6 mu gace ka Head to head challenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa