skol

Miss Isimbi Amanda na Wamukota ukinira Patriots BBC bibarutse imfura yabo[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 3 August 2021

Miss Isimbi Amanda wabye nkampinga w’Ishuri ry’Imari n’Amabanki (SFB) muri 2013 na Wamukota Tom Bush usanzwe ari umukinnyi wa Patriots BBC bari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kwibaruka imfura yabo y’umukobwa


Ku itariki ya 27 Nyakanga 2021 nibwo Isimbi Amanda na Wamukota Tom Bush nibwo babarutse imfura yabo nyuma y’umwaka bari bamaze bakundana.

Amakuru agera ku gihe n’uko Isimbi yavuze ko ashimira Imana kuba yaribarutse neza ndetse we n’umwana we bameze neza.

Ati “Umwana ameze neza, nanjye ndashima Imana ko yatumye mbyara neza.”

Urukundo rwa Isimbi na Wamukota rwatangiye kugurumana mu mpeshyi y’umwaka ushize, mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyari cyarahagaritse imikino yose.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo hamenyekanye amakuru ko Isimbi atwite inda ya Wamukota Tom Bush.

Miss Isimbi Amanda yabaye igisonga cya Nyampinga w’Ishuri ry’Imari n’Amabanki (SFB) mu 2013. Azwi cyane nk’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakunzwe.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Imyaka 14 inkuru y’urupfu rwa Luck Dube imenyekanye Sobanukirwa ibintu...

Kuri iki Cyumweru tariki 18 Ukwakira umwaka 2021, imyaka 21 irashize inkuru...
18 October 2021 0

Sandrine Isheja yibarutse umwana w’umuhungu

Sandrine Isheja usanzwe ari umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Kiss FM...
18 October 2021 0

Ikimero n’umubwiza by’abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Miss Earth...

Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021, abakobwa...
18 October 2021 0

Impamvu ikomeye yatumye Miss Dorinema Queen yamburwa ikamba n’ubuyobozi bwa...

Ubuyobozi bwa bwa Miss Global Beauty Rwanda bwasobanuye Impamvu Miss...
18 October 2021 0

Umunyamakuru Bianca yasubije abamwibasira bavuga ko yambara ubusa...

Umunyamakurukazi wa Televiziyo Isibo, Bianca yasubije abantu bakunze...
16 October 2021 0

Igisupusupu yasohoye indirimbo yo gushima Imana yakoranye n’abakobwa...

Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye ku ndirimbo " Igisupusupu” yasohoye...
16 October 2021 0