skol
fortebet

Miss Jolly Mutesi umaze iminsi i Dar Es Salam agiye kwakirwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania

Yanditswe: Tuesday 15, Jun 2021

Sponsored Ad

Miss Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda 2016 , umaze igihe mu gihugu cya Tanzania agiye kwakirwa n’Inteko inshingamategeko ya Tanzania , yerekeje mu Murwa Mukuru w’iki gihugu aho kuri uyu wa 16 Kamena 2021

Sponsored Ad

Miss Mutesi Jolly yagizwe Visi-Perezida w’irushanwa rya Miss East Africa ,amaze ihige muri iki gihugu cya Tanzania aho yagiye aganira n’itangazamakuru ryo muri iki gihugu ababwira gahunda y’iri rushanwa agiye gutegura.

Ubwo yari ahagurutse i Dar es Salaam yerekeje mu Murwa Mukuru, Dodoma, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021,yatangaje ko yitabiriye inama azahuriramo n’abayobozi batandukanye muri Tanzania abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram

Yagize ati“Byitezwe ko ejo bazanyakira muri Nteko Ishinga Amategeko aho nzagirana ibiganiro n’aba Minisititi b’Ubukerarugendo, Ububanyi n’Amahanga, n’uw’Umuco. Tuzaganira ku bijyanye n’ubufasha bwabo ku mushinga wa Miss East Africa.”

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Tanzania Miss Mutesi Jolly yavuze ko ibyo amaze kugeraho n’imiryango yafungutse,ari umusaruro w’amarushanwa y’ubwiza ,bityo ari umuhamya mwiza w’akamaro k’aya marushanwa. Avuga ko kandi yashyigikiwe mu kurota inzozi ze zikaba impamo bityo agomba gufasha abandi bakobwa n’abandi mu rugendo rw’iterambere rwabo.

Ati “Ndi umusaruro w’amarushanwa y’ubwiza,ibyo rero bikantera ishema.Nafashwe ukuboko kugira ngo nanjye nzashyigikire abandi bakobwa n’abandi . Narahawe ngomba gutanga .Rero nizerera mu marushanwa y’ubwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa