skol
fortebet

Miss Jolly yahinyuje amakuru avuga ko atwite

Yanditswe: Wednesday 08, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Mutesi Jolly yanyomoje amakuru yavugaga ko yaba atwite ndetse anashimira abantu bamuhaye ubutumwa bamwifuriza kuzabyara neza.

Sponsored Ad

Nyuma y’inkuru nyinshi zacicikanaga ku mbugankoranyambaga zivuga ko Miss Jolly yaba atwite yabihakanye avuga ko ababikoze bose ari abashaka kuronka binyuze ku izina rye.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ku mugoroba wo kuri uyu wa 7 Werurwe 2023 yatangiye ashimira abantu bose bamwandikiye ubutumwa bamwifuriza kuzabyara neza ndetse nawe ashimangira ko umwana ari umugisha ariko kuri ubu ibivugwa ko atwite ari amakuru y’ibihuha.

Aganira n’Igihe bwo yavuze ko nawe yatunguwe n’aya makuru ariko akabanza kubyihorera azi ngo ni bimwe by’imbugankoranyambaga gusa nyuma agasanga abantu barabifashe nk’ukuri bitewe n’abamwifurizaga kuzabyara neza agahitamo gushyira ukuri ahagaragara.

Ati “Amakuru yatangiye mbona ari bimwe byo ku mbuga nkoranyambaga, ariko maze kwakira ubutumwa bw’abantu banyifuriza kuzabyara neza, nibwo nabonye ko byabaye byinshi mfata icyemezo cyo kubinyomoza kuko sinzi iyo ababivuga babikuye rwose.”

Miss Mutesi Jolly yashimiye abamwoherereza ubutumwa bumwifuriza ibyiza nubwo abona ko igihe cyo kubyara kuri we kitaragera.

Kugeza ubu nta musore uzwi waba ukundana na Mutesi Jolly, dore ko aherutse kuvugisha benshi mu minsi ishize avuga ko atazashaka umugabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa