skol
fortebet

Miss Jolly yanenze abibasiye Alliah Cool bibaza icyo akora kubera inzu yujuje i Kigali

Yanditswe: Saturday 22, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Miss Mutesi Jolly yanenze abibasiye Isimbi Alliance benshi bazi nka Alliah Cool bi baza aho inzu yujuje yayikuye, Jolly avuga ko ari ibintu bidakwiye kuba abantu bagitekereza ko umukobwa atakora nkibyo Alliah Cool yakoze.

Sponsored Ad

Hashize iminsi ku mbugankoranyambaga no mu binyamakuru hacicikana amafoto agaragaza ubwiza bw’inzu itangaje y’umukinnyi wa filime Alliah Cool ikomeje kuvugisha benshi.

Mu babonye amafoto y’iyo nzu benshi bakomeje kwibaza aho ayo mafaranga ayakura ndetse bamwe batangira no kumushinja buri wese amuvuga uko abyumva ku rundi ruhande ariko abandi baramushimira bamubwira ko yakoze neza ndetse banamwifuriza gukomezanya n’imigisha y’Imana.

Mu banenze abibasiye Alliah Cool barimo Miss Mutesi Jolly wavuze ko bitagakwiye uretse ko abantu bita ku kureba ibitabareba.

Mu butumwa Jolly yanditse yagize ati"Biteye agahinda kubona bamwe mu rubyiruko bamaganira kure umugore wubatse inzu y’agatangaza mu Mujyi wa Kigali".

Akomeza agira ati"Kubera ko ari umugore ntabikwiye, mu byukuri iyo ni imyumvire ishaje mu muryango no muri iki gihe tugezemo".

Mutesi Jolly akomeza avuga ko ari igihe cyo kugirango hagire ibintu bihagarara ati"Ibi bintu bidafite agaciro bikwiye guhagarara.Ntibikwiriye ko dukomeza guhembera iyi myumvire, ko umwana w’umukobwa agomba guhora yisobanura mu bintu bidafite epfo na ruguru".

Ibi yabivuze nyuma y’uko Alliah Cool akomeje kwibazwaho na benshi bibazo uko yubatse inzu ifite agacirokari hejuru ya Millioni 500Rwf.

Ibitekerezo

  • Bose bagomba kwiha agaciro nibyo bamukeka ko akora ntakibazo kubikora ufite intego

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa