skol
Fortebet

Miss Jolly yasubije abibaza niba afite umukunzi, avuga ko aticuza amagambo asebetse yavuze ku bagabo

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 30 July 2022

Nyampinga w’u Rwanda 2016 Miss Mutesi Jolly yongeye gusubiza abibaza ko yaba afite umukunzi, avuga ko adashobora kwicuza amagambo aherutse kuvuga ku bagabo aho yavuze ko hari abagabo b’Inyana z’Imbwa amagambo atarakiriwe kimwe muri rubanda.


Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram @mutesi_jolly yasabye abamukurikirana kumubaza ibibazo bashaka nawe akabasubiza. Umwe muri bo yamubajije niba aticuza kuba hari abagabo yise inyana z’imbwa.

Jolly mu kumusubiza yavuze ko iyo bigeze ku bagabo bahohotera abagore atajya asaba imbabazi. Ati "Ntabwo nasaba imbabazi umugabo wese uhohotera umugore, navuze ibyo navuze."

Undi nawe yamubajije niba afite umukunzi, amusubiza ko uretse kutamugira nta nuwo ashaka. Ati” Nta mukunzi mfite ariko sindi no kumushakisha “

Abandi bamubajije ibibazo harimo uwamubajije igice akunda ku mubiri we cyane Jolly mugusubiza avuga byose kuri we abikunda kandi abishimira Imana.

Jolly kandi yabajijwe ikintu akunda gukora mu mwanya we wo kuruhuka avuga ko akunda gusoma, kumva indirimbo ndetse no gutemberera ahantu hashya.

Mu bamubajije ibibazo abiganjemo cyane n’abamubwiye ko bamukunda ndetse banamushimira ko ababera urugero rwiza ababyeyi benshi bifuza ko abana babo bamera nkawe ndetse bamwe bamubwira ko bahora bamusengera nubwo batamuzi.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nana ahishuye ikintu yakundiye umukunzi we n’igihe bazakorera...

Uwamwezi Nadege wamenyekanye nka Nana muri Filime y’uruhererekane yitwa City...
9 August 2022 0

Davis D ahishuye ko uretse gukorera ibitaramo i Burayi yahaboneye n’inkumi...

Umuhanzi umaze kwigarurira imitima y abenshi hano mu Rwanda ndetse no hanze...
9 August 2022 0

Umukobwa warize mu gitaramo cya The Ben yifuza kumuhobera avuze byinshi...

Umuhoza Hadidja wagaragaye yarize cyane avuga ko yifuza guhobera The Ben...
9 August 2022 1

Kanye West yabitse Pete Davidson ari muzima byongera kumuteranya na Kim...

Umuraperi Kanye West wahoze ari umugabo wa Kim Kardashian banabyaranye...
9 August 2022 0

Kizz Daniel wari watawe muri yombi na Polisi yo muri Tanzania arasaba kuza...

Umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria wamenyekanye nka Kizz Daniel nyuma yo...
9 August 2022 0

Juno nawe yemeje ko abahanzi barambiwe agasuzuguro k’abigize abakomisiyoneri...

Umuhanzi Juno Kizigenza yunze murya Knny Sol yikoma abo yise abakomisioneri...
8 August 2022 0