skol
fortebet

Miss Kalimpinya Queen wari umaze igihe ahagayikishijwe n’uwamwiyitiriye yatanze ikirego muri RIB

Yanditswe: Tuesday 11, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Miss Kalimpinya Queen wari umaze igihe ahagayikishijwe n’uwamwiyitiriye kumbuga nkoranyambaga agakoresha amashusho n’amagambo y’urukozasoni ,ubu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamaze kwinjira mu kirego cye.

Sponsored Ad

Kalimpinya wari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2017, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’umuntu wamwiyitiriye ku rubuga rwa Twitter ukomeje gukoresha amagambo n’amashusho nyandagazi, binyuranye n’indangagaciro ze.

Ubwo yavugaga aya magambo, Kalimpinya yanahishuye ko yamaze gutanga ikirego cye muri RIB kandi yizeye kubona ubutabera.

Aha yagize ati “Mwiriwe neza! Iyi account @6_pazzo nabonye ko hari uwayinyitiriye akaba asakaza imvugo n’amashusho ahabanye n’indangagaciro zanjye. Natanze ikirego muri RIB kandi nizeye ubufasha. Mbaye niseguye ku waba yarababajwe nabyo.”

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bamaze kubona ikirego cya Kalimpinya ndetse batangiye kugikurikirana.

Ati “Nibyo koko yatanze ikirego cyakiriwe, kigiye gukurikiranwa. RIB irasaba abantu gusobanukirwa no kwirinda kwiyitirira umwirondoro w’undi kuko ari icyaha gihanwa n’igifungo kuva ku myaka itatu n’itanu n’ihazabu kuva kuri miliyoni 1Frw na miliyoni 3Frw.”

Ingingo ya 40 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, bavuga ko umuntu wese ubigambiriye ukoresha umwirondoro w’undi muntu kuri murandasi mu buriganya, agamije kubona inyungu,kuyobya cyangwa kwangiza ubwamamare bw’umuntu n’ibindi, mu gihe imyirondoro yabo isa, iteza urujijo cyangwa yenda gusa n’izina cyangwa ibiranga undi muntu cyangwa ikigo aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 1Frw ariko atarenze miliyoni 3Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa