skol
fortebet

Miss Kalimpinya yegukanye ibikombe 2 mumasiganwa y’imodoka[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 29, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Miss Queen Kalimpinya wabaye Igisonga cya 3 muri Miss Rwanda 2017, yaje ku isonga mu bakobwa n’abagore (Best Female) mu isiganwa ry’imodoka rya "Sprint Rally All Star 2022” ndetse anegukana umwanya wa kane (4th Co Driver) mu bitabiriye irushanwa bose.

Sponsored Ad

’Sprint Rally All Star 2022’ Miss Kalimpinya yegukanyemo ibihembo bibiri, yabaye ku wa Gatandatu tariki 26/03/2022, ibera i Ntunga na Musha mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. Iri siganwa ryitabiriwe na moto 8 n’imodoka 8. Mu modoka 8 zitabiriye; 3 muri zo zagize ibibazo ’mechanic’, imwe (1) iragwa mu isiganwa hagati. Imodoka enye (4) zirimo n’iyo Miss Kalimpinya yari atwaye nk’umushoferi wungirije ni zo zarangije irushanwa.

Kalimpinya wari umushoferi wungirije (Co- Pilote) mu modoka muri Sprint Rally All Star 2022, yavuze ibanga ryamufashije kuza ku isonga mu bakobwa n’abagore no kuza ku mwanya wa 4 mu bitabiriye isiganwa bose. Ati "Twagerageje kwitoza, gutegura umukino, gutegura imodoko n’ibindi byose byakenerwaga ngo twitegure irushanwa mbere y’igihe. Njye ni ubwa kabiri nari nkinnye ntabwo mfite ubunararibonye (experience) bwinshi ariko Pilote Yoto Fabrice we afite ’experience’ byaradufashije mu isiganwa.

Nyuma yo kwegukana ibi bihembo , yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko yishimiye kuba asigaye ari umwe mu bakobwa n’abagore bake bakina uyu mukino, ahamya ko kuba barabaye aba kane bakegukana igihembo na byo ari ishimwe rikomeye by’umwihariko kuri we.

Ati “Ni ibintu bishimishije ukuntu ku nshuro ya kabiri nitabira iri rushanwa nkuyemo igihembo. Ubushize njyayo ntabwo twabashije kurangiza isiganwa ariko uyu munsi byagenze neza. Nibaza ko ubutaha bishobora kuzaba byiza kurushaho.”

Iri siganwa Kalimpinya yitabiriye, ni ryo rya mbere ryari ribaye muri uyu mwaka wa 2022. Byitezwe ko azanagaragara mu isiganwa rya kabiri ryiswe ‘Nyirangarama Sprint Rally’ rizakinwa ku wa 28 Gicurasi 2022.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa