skol
fortebet

Miss Kayumba Darina yavuze ku muntu ukomeje kumwiyitirira asaba avuga ko akeneye umusore bakundana

Yanditswe: Saturday 29, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Miss Kayumba Darina wegukanye ikamba ry’igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2022 yasabye abantu kuba maso bakirinda abatekamitwe barimo n’ukomeje kumwiyitirira ku ru buga rwa Twitter avuga ko akeneye umusore bakundana.

Sponsored Ad

Ku wa 27 Ukwakira 2022 saa Kumi n’ebyiri n’igice nibwo ku rubuga rwa Twitter hasakaye ubutumwa bw’uwiyita Kayumba Darina, avuga ko akeneye umukunzi byihutirwa asaba abasore kumuha nimero zabo za WhatsApp.

Ubwo butumwa bukimara kujya ahagaragara bamwe mu basore batangiye gushyiraho nimero zabo za telefone bamubwira ko biteguye gukunda nawe urukundo rutazira uburyarya.

Uko amasaha yagenda akura niko ubu butumwa bwageze kuri benshi barimo Miss Kayumba Darina.

Mu kiganiro uyu mukobwa yahaye Igihe yasabye abamukurikira n’abamukunda kwima amatwi uyu muntu ukomeje kumwiyitirira.

Yagize ati “ Nanjye numiwe natunguwe no kubibona kuriya, hari bamwe mu basore bampamagara babimbwiraho gusa uriya muntu wo kuri Twitter sinjye pe, niba hari n’unkeneyeho urukundo ntabwo niteguye kujya muri ibi bintu.”

Uyu mukobwa uvuga ko ataratangira gukoresha uru rubuga yakomeje agira ati “Iriya konti si iyanjye byaba byiza ivuyeho namaze kuvugana n’abazobereye mu bijyanye n’imbuga nkoranyambaga batangiye kugira icyo babimfashamo, icyo nasaba abantu ni ukwirinda abatekamutwe nk’aba.”

Miss Kayumba Darina avuga ko abo mu muryango we batunguwe no kubona buriya butumwa bahita bamuhagara bamubaza niba ariwe koko.

Ati “Mu mu muryango wanjye nabo babibonye birabatungura bambaza ibyo aribyo ariko nabasobanuriye. Ntabwo nahita ntanga ikirego mu nzego zibishinzwe, gusa turi gukora ibishoboka turebe ko ikibazo cy’uriya muntu unyiyitirira cyakemuka, biriya ni ugutuburira abantu.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa