skol
fortebet

Miss Kellia Ruzindana akuye mu rujijo abibaza k’urukundo rwe na Element

Yanditswe: Monday 22, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kellia Ruzindana uri mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 akaba n’umwe mu bakobwa bavuzwe mu rukundo na Element umwe mu bakora imiziki myiza hano mu Rwanda akuye urujijo ku bibaza ku mibanire yabo.

Sponsored Ad

Kellia yakuye urujijo ku bibaza ko yaba ari mu rikundo na Element ubwo yasubizaga bimwe mu bibazo yabajijwe n’abakunzi be ku rukuta rwe rwa Instagram.

Miss Kellia ubwo yasubizaga ibibazo bitandukanye hari uwamubajije ku mubano we na Element ati"Muraho ese ukundana na Element?". Kllia mu gusubiza nawe ntiyazuyaje yahise ahakana aya makuru ati"Oya".


Si ubwa mbere Kellia ahakanye amakuru y’uko yaba akundana na Element ahubwo we akomeza gushimangira ko ari inshuti zisanzwe ndetse bize no mukigo kimwe ikirenze Element akaba n’inshuti ya hafi ya musaza we.

Mu bandi babajije Kellia Ruzindana ibibazo harimo uwamubajiije niba afite umukunzi undi nawe yemera atazuyaje ndetse agaragaza n’ifoto ari kumwe n’umukunzi we icyakora ntiyagaragaza amasura uretse ibiganza bigaragara ko ari icye n’icy’umukunzi we.

Undi wamubajije ikibazo yamubajije niba ateganya kuzasubira mu irushanwa rya Miss Rwanda 2023 ariko Kellia mu gusubiza yavuze ko atari mu mwanya mwiza wo kuba yasubiza icyo kibazo ako kanya byumvikana ko byose bishoboka.

Urukundo rwa Element na Kellia rwatangiye kuvugwa ubwo Element yagaragazaga ko ashyigikiye Kellia Ruzindana mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ryegukanywe na Miss Nshuti Divine Muheto mu gihe Kellia Ruzindana yegukanya ikamba ry’umukobwa waranzwe n’umuco.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa