skol
fortebet

Miss Muheto agiye gushyikirizwa imodoka yatsindiye

Yanditswe: Thursday 14, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2022 Miss Nshuti Divine Muheto agiye guhabwa Imodoka yatsindiye nyuma y’amezi agera kuri ane atarayishyikirizwa.

Sponsored Ad

Miss Nshuti Divine Muheto agiye guhabwa iyi modoka iri mu bwoko Hyundai Venue yageze mu Rwanda itinze kuko yaje muri Gicurasi kubera ibikorwa byo gusana icyambu cya Dar es Salaam yagombaga gucaho, byatumye ibicuruzwa binyura kuri iki cyambu bitinda mu nzira.

kugeza ubu amakuru ahari avuga ko iyi modoka yamaze gushyikirizwa Inteko y’Igihugu y’Umuco yahawe inshingano zo gucunga no gukurikirana ibikorwa byose bya Miss Rwanda.

Umwe mu batanze amakuru y’uko Miss Muheto agiye gushyikirizwa iyo modoka yaganiriye na Radiotv10 yavuze ko ubusanzwe iyi modoka mbere yuko ihabwa Nyampinga yashyirwaga mu masangano y’imihanda [Rond-Point] mu mujyi rwagati ikabanza kwerekwa Abanyarwanda, ndetse ko n’iyi izahabwa Muheto izabanza kuberekwa.

Yavuze ko Inteko y’Umuco yamaze kwandikira ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ibusaba ko iyi modoka ishyirwa muri aya masangano ikamaramo iminsi kugira ngo Abanyarwanda babanze bayibone

Yagize ati “Kubera ko igomba kujya muri rond-point, Inteko yamaze kwandikira Umujyi wa Kigali kugira ngo iriya modoka ishyirweyo ubundi babone kuyiha Miss.”

Inteko y’Igihugu y’umuco yahawe izi nshingano nyuma yuko Miss Rwanda ijemo ibibazo uwari umuyobozi wayo agafungwa akurikiranweho ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugwa ko ryakorewe abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa