skol

Miss Muheto yizihije isabukuru ye y’amavuko asangira n’abana bafite ubumuga(AMAFOTO)

Yanditswe: Saturday 24, Dec 2022

featured-image

Miss Rwanda Muheto Nshuti Divine yizihije isabukuru y’imyaka 19 y’amavuko, asangira n’abana bafite ubumuga barererwa mu kigo cya AVEH Umurerwa kiri i Nyamata.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 23 Ukuboza 2022, ubwo Nshuti Muheto Divine ubitse ikamba rya Miss Rwanda 2022 yajyaga gusura abana barererwa muri iki kigo.

Nubwo atifuje kugaruka ku byo yabahaye, Miss Muheto yavuze ko ubushobozi yari kuba yakoresheje mu gukora umunsi mukuru yahisemo kubwifashisha agurira aba bana ibyo bakeneye mu buzima bwa buri munsi.

Mu kiganiro na Igihe, Miss Muheto yagize ati “Uyu mwaka natekereje kutazigera nizihiza isabukuru yanjye y’amavuko nkora ibirori, niyemeje ko mu bushobozi buke nzajya gusura kiriya kigo nkifatanya n’abana baharererwa, tugasangira iminsi mikuru.”

Uyu mukobwa avuga ko abana yasanze muri iki kigo bababaye kandi bakeneye ijwi rya buri wese, ati “Ni abana bafite ubumuga butandukanye, barababaye kandi baradukeneye.”

Ikindi uyu mukobwa avuga ko cyamukoze ku mutima ni uko iki kigo ari icy’umuntu ku giti cye wirya akimara kugira ngo aba bana babeho neza, bityo agahamya ko uyu mubyeyi akeneye andi maboko.

AVEH Umurerwa ni ikigo cyashinzwe n’umunyarwandakazi Umunyana Cécile gifasha abana bafite ubumuga butandukanye giherereye mu Karere ka Bugesera, kikaba kugeza ubu kirererwamo abarenga 20.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa