skol
fortebet

Miss Munyango Claudine na Kimenyi Yves bagiye kwibaruka Imfura yabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 18, Jun 2021

Sponsored Ad

Umuzamu Kimenyi wa Kiyovu n’Amavubi, wanakiniye APR FC, Rayon Sports, Kimenyi Yves ,n’umukunzi we Miss Munyango Uwase Claudine yaherukaga kwambika impeta amusaba kubana nawe akamubera umugore bari kwitegura imfura yabo mu minsi ya vuba

Sponsored Ad

Amakuru dukesha ikinyamakuru YegoB ,kirahamya ko Kimenyi Yves na Miss Munyango Claudine wegukanye ikampa rya Miss Photogenic muri 2019 biteguye kwibaruka imfura yabo mu minsi iri imbere mike cyane.

Nkuko tubikesha uwahaye amakuru YEGOB uri mu nshuti zabo zahafi yavuze ko Munyango atwite inda nkuru yitegura kwibaruka umwana we w’imfura.

Yagize ati”Munyango rwose aratwite ndetse n’inda ye ubu imaze kuba nkuru .maze iminsi mbizi”.

Muri Kanama 2019 nibwo aba bombi bashyize kumugaragaro ko bakundana, hari nyuma y’uko Kimenyi Yves atandukanye na Diddy d’Or.

Kimenyi yabwiye itangazamakuru ko mubyara we ari we watumye amenyana na Miss Uwase Muyango. Ati “…Turakundana, twatangiye tuganira gake gake, nyuma biza kuvamo ikintu kinini. Ni mubyara wanjye waduhuje kuko bari basanzwe ari inshuti. Urukundo rwacu rurimo kugenda rushibuka.”

Kimenyi Yves yatangiye urugendo rushya rw’urukundo na Miss Uwase Muyango muri 2019 amaze gutandukana n’uwari umukunzi we Didy d’or.

Mu bihe bitandukanye Uwase Muyango na Kimenyi Yves bagiye bashimangira urwo bakundana ku mbuga nkoranyambaga ndetse hari n’amakuru yavugwaga ko babana mu nzu.

Muri Nzeri 2019, Kimenyi Yves yanditse kuri konti ya instagram, abwira Muyango ati “Sinitaye ku nshuro mvuga ko ngukunda, buri gihe ngukunda birenze kurushaho.” Yarengejeho ‘emoji’ y’umutima ndetse n’impeta.

Mu gusubiza, Miss Muyango yabwiye Kimenyi ati “Ngukunda uko uri mukunzi, uri isi yanjye.” Yarengejeho ‘emoji’ y’umutima ashimangira ko yasaye mu nyanja y’urukundo rwa Kimenyi Yves.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa