skol
fortebet

Miss Murebwayire Irene yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 28, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Murebwayire Irene waruri uri mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2019, agiye kurushinga ndetse yanamaze gusezerwaho n’urungano mu birori bya ‘Bridal shower’.

Sponsored Ad

Mu mpera z’icyumweru turangije nibwo uyu mukobwa yasezeweho n’urungano rwe mu birori bimenyerewe nka ‘Bridal shower’.

Murebwayire yabwiye UMURYANGO ko ari mu myiteguro y’ubukwe bwe buzaba tariki 18 Werurwe 2022, icyakora nta yandi makuru yaba ay’ubukwe cyangwa ay’uyu musore bitegura kurushinga yigeze atangaza.

Uyu mukobwa yahishuye ko umusore bitegura kurushinga asanzwe atuye mu Buyapani.

Murebwayire ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019 ahagarariye Intara y’Iburasirazuba.

Mu irushanwa rya Miss Rwanda icyo gihe, uyu mukobwa yabashije kugera mu cyiciro cya nyuma nubwo nta kamba iryo ariryo ryose yabashije kwegukana.

Uretse irushanwa rya Miss Rwanda, Murebwayire mu 2020 yanitabiriye irushanwa ryo gushakisha umukobwa wagombaga guhagararira u Rwanda muri Miss Calabar Africa.

Iri rushanwa nanone ntabwo ryigeze rimuhira. Uyu mukobwa asanzwe amurika imideli ndetse yari aherutse no kwinjira muri Sinema.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa