skol
fortebet

Miss Mushambokazi Jordan yibarutse imfura ye

Yanditswe: Thursday 17, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mushambokazi Jordan wari mu bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2018 na Mbonyumuvunyi Karim baheruka kurushinga bibarutse umwana wabo w’imfura.

Sponsored Ad

Ku itariki 5 Kamena 2021 muri Kigali Serena Hotel ni bwo aba bombi bakoze ibirori by’ubukwe bwabo byaje bikurikira imihango yindi yo kubana kwabo nk’umugore n’umugabo.

Mushambokazi ari mu bakobwa bakurikirwa cyane kuri Instagram cyane ko abarenga ibihumbi 97, bahoza ijisho ku byo akunda gushyiraho.

Mu 2018 yitabiriye Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Amajyepfo, abasha kugera muri 20 bitabiriye umwiherero ariko ntiyagira amahirwe yo kugira igihembo na kimwe yegukana.

Umwana yibarutse ni umukobwa nk’uko yabivuze mu butumwa yanyijije ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko amwishimiye by’agahebuzo.

Ubukwe bwabo bwombi tariki 5 Kamena 2021 Miss Mushambokazi Jordan na Mbonyumuvunyi Karim, bwitabiriwe n’umubare muto w’abantu biganjemo abo mu miryango n’inshuti za hafi z’abageni. Buri wese mu bitabiriye yari yasabwe kubanza kwipimisha Covid-19.

Ubukwe bwa Mushambokazi bwitabiriwe kandi n’abafite amazina mu myidagaduro y’u Rwanda, biganjemo abakobwa bazwi yaba abahataniye ikamba rya Miss Rwanda n’abazwi ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri uyu munsi tariki ya 21 Kamena 2021, twasuye zimwe mu mbuga nkoranyambaga zabo zitandukanye maze tubahitiramo amafoto yabo bari mu kwezi kwa buki bagiye kurira I Dubai.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa