skol
fortebet

Miss Mutesi Aurore yahishuye ko yiteguye kongera gushakwa

Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Miss Mtesi Aurore Kayibanda yahishuye ko yiteguye kongera gushakwa nyuma yo gutandukana na Mbabazi Egide bari barasezeranye kubana akaramata.

Sponsored Ad

Ni mu kiganiro Aurore yagiranye n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, aho abaha umwanya bakamubaza ibibazo bashaka cyane ko aba yiyemeje kubasubiza atababeshye.

Ubwo yari abajijwe iki kibazo, Miss Aurore yemereye uyu mufana ko ari muri ‘Relationship’ icyakora yirinda guhamya niba ibyo avuze ari urukundo rw’umuhungu n’umukobwa bakundana bafite gahunda yo kurushinga.

Mu kiganiro na Igihe, Miss Aurore abajijwe niba koko asigaye afite umusore wamutwaye umutima, yavuze ko ibyo by’umusore ntabyo yigeze avuga.

Ati “Abantu bagerageze bakoreshe inkoranyamagambo basobanukirwe ijambo ‘Relationship’, nyirimo rwose! Nawe tuyirimo, mama wanjye tuyirimo, n’abandi benshi.”

Kimwe n’ibyo yakoze abafana ku rubuga rwa Instagram, Miss Aurore yabereye ibamba umunyamakuru wifuzaga kumenya niba yaba asigaye afite umusore wamwigaruriye mu rukundo.

Icyakora nubwo atavuga ku makuru y’urukundo rwe rwo muri iyi minsi, Miss Aurore yemereye undi mufana uri mu bamukurikira wamubajije niba yiteguye kongera gushaka, ati “Yego, nzashakwa.”

Kuva mu 2021, biragoye ko Miss Aurore yakora ikiganiro cyangwa akagira aho ahurira n’abakunzi be ngo ahave batamubajije uko ahagaze mu rukundo.

Ni ibibazo byazamuye umurindi nyuma yo gutandukana na Mbabazi Egide bari barashakanye.

Nyuma yo gutandukana na Mbabazi, Miss Mutesi yari yavuze ko ari kwandika igitabo kizaba gikomoza ku rukundo rwe n’uyu wahoze ari umugabo.

Umwe mu bamukurikira yamubajije niba uyu mushinga akiwukomeje, mu gusubiza uyu mufana we, Miss Aurore yagize ati “Nahisemo kwandika ibifitiye abandi akamaro nimbisoza muzabibona.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa