skol
fortebet

Miss Mutesi Jolly yahawe ikaze mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania

Yanditswe: Wednesday 16, Jun 2021

Sponsored Ad

Miss Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda 2016 ,uri mubagize itsinda ritegura irushanwa rya Miss East Africa, mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Kamena, bakiriwe mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania aho bagomba kugirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye.

Sponsored Ad

Babinyujije ku rukuta rwa Instagram rwa Miss East Africa, bagize bati “Uyu munsi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania hamwe n’ikipe ngari itegura irushanwa rya Miss East Africa.”

Ikipe itegura Miss East Africa bakiriwe mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania
Ku munsi w’ejo Miss Mutesi Jolly yava mu Mujyi wa Dar es Salaam yerekeza mu Murwa Mukuru wa Dodoma, yavuze ko bagiye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania aho bazaganirira n’abayobozi batandukanye.

Mu ba Minisitiri byitezwe ko baganira, Miss Jolly Mutesi yavuze ko harimo uw’Ubukerarugendo, Ububanyi n’Amahanga, n’uw’Umuco.

Aba bose byitezwe ko baganira ku bijyanye n’ubufasha bwabo ku mushinga wa Miss East Africa.

Jolly Mutesi umuyobozi wungirije wa Miss East Africa ari kumwe na Mariam Ikoa ushinzwe imirimo yo gutegura iri rushanwa
Hashize icyumweru Miss Jolly Mutesi ari kubarizwa muri Tanzania, aho ari mu bikorwa bitandukanye byo gutegura irushanwa rya Miss East Africa. Amatariki rizatangiriraho ntabwo aratangazwa.

Miss Jolly Mutesi ni Umuyobozi wungirije w’iri rushanwa unakurikiranira hafi ibikorwa byaryo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa