Miss Mutesi Jolly yerekeje mu Tanzania gutegura Miss East Africa [AMAFOTO]
Yanditswe: Wednesday 09, Jun 2021
Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, yerekeje mu gihugu cya Tanzania aho yamaze guhabwa uburenganzira bwo gutegura irushanwa ry’ubwiza rya Miss East Africa.
Uyu mukobwa yahagurutse I Kanombe muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 09 Kanama yerekeza mu gihugu cya Tanzania ,aho agiye gutegura bimwe mu bisabwa kugira go ategure iri rushanwa.
Mu kiganiro yagiranye n’Inyarwanda dukesha iyi nkuru Miss Mutesi Jolly yavuze ko akimara kugera muri Tanzania ahita agirana ibiganiro n’itangazamakuru byo muri icyo gihugu aho ari busobanure iri rushanwa neza n’ibikenewe.
Yagize ati “Nabonye uburenganzira bwo gutegura Miss East Africa ,nerekeje muri Tanzania mu kiganiro n’itangazamakuru kiba nkigerayo”.
Miss Jolly avuga ko yari amaze igihe akorana n’ibigo na kompanyi zitandukanye kugira ngo bashyire hamwe mu gutegura iri rushanwa rizafasha cyane gutinyura abakobwa bo muri Afurika.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 449,yagaragaje ko ari Visi-Perezida w’iri rushanwa rya Miss East Africa.
Miss East Africa izitabirwa n’abakobwa barimo abo mu Rwanda ,u Burundi, Uganda,Tanzania, Kenya ,Zambia, Zimbabwe,ibirwa bya Comoros, Sudani Y’Epfo,Ethiopia,Eritrea,Djibouti,Madagascar n’abandi.
Iri rushamwa rimaze igihe riba. Ndetse no mu Mwaka 2012 u Rwanda rwaserukiwe na Umwali Neema usanzwe ifite ikamba rya Nyampinga w’Ishuri Rikuru nderabaerezi rya Kigali (KIE) mu 2021.
Mutesi Jolly wahawe gutegura iri rushanwa rya Miss East Africa afite impamyabumenyi y’cyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Imibanire Mpuzamahanga [International Relations] yakuye muri Kaminuza ya Makerere University.
Ni we mukobwa wa mbere wahagarariye u Rwanda muri Miss World. Niwe utegura ibiganiro bihuza urubyiruko n’abayobozi[National annual youth Project], kandi yahawe n’igikombe cy’umugore avuga rikijyana mu 2019 [BEST FEMALE INFLUENCER AWORDS 2019].
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *