skol

Miss Mutesi ntagaragara muri 21 batoranyijwe nk’abanyempano muri Miss World

Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2016

Abakobwa 21 nibo bamaze kwemezwa nk’abanyempano kurusha abandi mu 120 bahatanira irikamba rya Miss World 2016. Miss Mutesi Jolly uhagarariye u Rwanda ntiyabonetse mu 21.
Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yageze mu mujyi wa Washington kuwa Gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2016. Yabimburiye abandi ba Nyampinga guhagararira u Rwanda muri iri ushanwa ry’ubwiza ku isi. Kuva mu mwaka wi 1951, aya marushanwa atangira gutegurwa ni ubwa mbere U Rwanda ruhagarariwe. Ava mu Rwanda Nyampinga (…)

Abakobwa 21 nibo bamaze kwemezwa nk’abanyempano kurusha abandi mu 120 bahatanira irikamba rya Miss World 2016. Miss Mutesi Jolly uhagarariye u Rwanda ntiyabonetse mu 21.

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yageze mu mujyi wa Washington kuwa Gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2016. Yabimburiye abandi ba Nyampinga guhagararira u Rwanda muri iri ushanwa ry’ubwiza ku isi.

Kuva mu mwaka wi 1951, aya marushanwa atangira gutegurwa ni ubwa mbere U Rwanda ruhagarariwe. Ava mu Rwanda Nyampinga Mutesi yavuze ko yizeye intsinzi. Mu ijoro ryo kuwa 27 Ugushyingo uyu mwaka, habaye igikorwa cyo kwerekana impano buri wese yibitseho cyiswe ’Talent Audition’.

Mutesi Jolly yerekanye agaseke nka kimwe mu birango by’umuco Nyarwanda. Nyuma yo kwiyerekana mu mpano zitandukanye, ubuyobozi bwa Miss World bwashyize hanze urutonde rw’Abakobwa 21 bahize abandi mukugaragaza impano muri abo bose Miss Mutesi Jolly ntagaragara k’’urutonde.

Uko ari 21 babashije gutambuka muri icyo cyiciro bazatoranywamo uwa mbere uzambikwa ikamba rya Miss Word Talent 2016. Iri niryo kamba rya mbere ritangwa muri aya marushanwa.

Abakobwa bo mu bihugu 21 batsinze ni:

 Nyampinga wa Chile : Yacuranze Violin
 Nyampinga wa Cook Islands : Yarabyinnye anavuza ingoma
 Nyampinga wa Croatia: yararirimbye
 Nyampinga wa Czech Republic: Yarabyinnye
 Nyampinga wa Fiji: Yarabyinnye
 Nyampinga wa Hungary: Yerekanye ubuhanga mu myitozo ngororamubiri
 Nyampinga wa Latvia: yerekanye ubuhanga muri danse Contemporaine
 Nyampinga wa Malta: Yarabyinnye
 Nyampinga wa Mongolia: Yiyerekanye mu bugeni no gukora ibitunguranye mu gihe gito
 Nyampinga wa Philippines: Yararirimbye
 Nyampinga wa Poland: Ni umuririmbyi
 Nyampinga wa Puerto Rico: Ni umuririmbyi
 Nyampinga wa Russia: Yarabyinnye
 Nyampinga wa Scotland : imikino ngororamubiri
 Nyampinga wa Serbia: Ni umuririmbyi
 Nyampinga wa Slovenia: Yerekanye imbyino yitwa Tango
 Nyampinga wa South Africa: Yararirimbye
 Nyampinga wa Ukraine: Yacuranze Piano aranabyina
 Nyampinga wa Canada: Yerekanye ubuhanga kuri Piano
 Nyampinga wa India: Yabyinnye gakondo y’iwabo
 Nyampinga wa Ecuador : Yagaragaje ubuhanga mu kuririmba

Nyampinga wa mbere w’Isi yatowe mu mwaka wi 1951, yitwa Kiki Håkansson akomoka muri Sweden. Ni kunshuro ya 65 iri rushanwa riba, rizasozwa kuwa 20 Ukuboza ari nabwo Miss Jolly azahita agaruka mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa