skol
fortebet

Miss Mutesi ntagaragara muri 21 batoranyijwe nk’abanyempano muri Miss World

Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2016

Sponsored Ad

Abakobwa 21 nibo bamaze kwemezwa nk’abanyempano kurusha abandi mu 120 bahatanira irikamba rya Miss World 2016. Miss Mutesi Jolly uhagarariye u Rwanda ntiyabonetse mu 21.
Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yageze mu mujyi wa Washington kuwa Gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2016. Yabimburiye abandi ba Nyampinga guhagararira u Rwanda muri iri ushanwa ry’ubwiza ku isi. Kuva mu mwaka wi 1951, aya marushanwa atangira gutegurwa ni ubwa mbere U Rwanda ruhagarariwe. Ava mu Rwanda Nyampinga (...)

Sponsored Ad

Abakobwa 21 nibo bamaze kwemezwa nk’abanyempano kurusha abandi mu 120 bahatanira irikamba rya Miss World 2016. Miss Mutesi Jolly uhagarariye u Rwanda ntiyabonetse mu 21.

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yageze mu mujyi wa Washington kuwa Gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2016. Yabimburiye abandi ba Nyampinga guhagararira u Rwanda muri iri ushanwa ry’ubwiza ku isi.

Kuva mu mwaka wi 1951, aya marushanwa atangira gutegurwa ni ubwa mbere U Rwanda ruhagarariwe. Ava mu Rwanda Nyampinga Mutesi yavuze ko yizeye intsinzi. Mu ijoro ryo kuwa 27 Ugushyingo uyu mwaka, habaye igikorwa cyo kwerekana impano buri wese yibitseho cyiswe ’Talent Audition’.

Mutesi Jolly yerekanye agaseke nka kimwe mu birango by’umuco Nyarwanda. Nyuma yo kwiyerekana mu mpano zitandukanye, ubuyobozi bwa Miss World bwashyize hanze urutonde rw’Abakobwa 21 bahize abandi mukugaragaza impano muri abo bose Miss Mutesi Jolly ntagaragara k’’urutonde.

Uko ari 21 babashije gutambuka muri icyo cyiciro bazatoranywamo uwa mbere uzambikwa ikamba rya Miss Word Talent 2016. Iri niryo kamba rya mbere ritangwa muri aya marushanwa.

Abakobwa bo mu bihugu 21 batsinze ni:

- Nyampinga wa Chile : Yacuranze Violin
- Nyampinga wa Cook Islands : Yarabyinnye anavuza ingoma
- Nyampinga wa Croatia: yararirimbye
- Nyampinga wa Czech Republic: Yarabyinnye
- Nyampinga wa Fiji: Yarabyinnye
- Nyampinga wa Hungary: Yerekanye ubuhanga mu myitozo ngororamubiri
- Nyampinga wa Latvia: yerekanye ubuhanga muri danse Contemporaine
- Nyampinga wa Malta: Yarabyinnye
- Nyampinga wa Mongolia: Yiyerekanye mu bugeni no gukora ibitunguranye mu gihe gito
- Nyampinga wa Philippines: Yararirimbye
- Nyampinga wa Poland: Ni umuririmbyi
- Nyampinga wa Puerto Rico: Ni umuririmbyi
- Nyampinga wa Russia: Yarabyinnye
- Nyampinga wa Scotland : imikino ngororamubiri
- Nyampinga wa Serbia: Ni umuririmbyi
- Nyampinga wa Slovenia: Yerekanye imbyino yitwa Tango
- Nyampinga wa South Africa: Yararirimbye
- Nyampinga wa Ukraine: Yacuranze Piano aranabyina
- Nyampinga wa Canada: Yerekanye ubuhanga kuri Piano
- Nyampinga wa India: Yabyinnye gakondo y’iwabo
- Nyampinga wa Ecuador : Yagaragaje ubuhanga mu kuririmba

Nyampinga wa mbere w’Isi yatowe mu mwaka wi 1951, yitwa Kiki Håkansson akomoka muri Sweden. Ni kunshuro ya 65 iri rushanwa riba, rizasozwa kuwa 20 Ukuboza ari nabwo Miss Jolly azahita agaruka mu Rwanda.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa