skol

Miss Muthoni Fiona na Nkusi Arthur bagiye gukorera ubukwe ku Kiyaga cya Kivu[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 13 August 2021

Umunyamakuru akaba n’umunyarwenya Nkusi Arthur ari mu myiteguro y’ubukwe n’umukunzi we Miss Muthoni Fiona bivugwa ko buzaba ku munsi w’ejo bukabera i Rutsiro ku kiyaga cya Kivu.


Ubu bukwe buzaba kuri uyu wa 14 Kanama 2021, buzabera mu Ntara y’Iburengerazuba ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama Miss Muthoni Fiona ashyize kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi wose amashusho ari ku mazi yambaye utwenda tw’umweru two ku mazi ndetse agerageza no gufata amashusho y’amazi byerekana ko ari hari amazi y’ikivu bitewe n’imisozi iri ahirengereye igaragara muri ayo mashusho.

Amakuru ava mu nshuti za hafi z’umunyamakuru Arthur Nkusi aravuga ko uyu munyamakuru wari unamaze igihe mu kiruhuko dore n’ikiganiro cy’uyu munsi cyatumiwemo umuraperi Mr Kagame atigeze akigaragaramo, ziravuga ko amaze agihe ari mu myiteguro y’ubukwe.

Si ubwa mbere baba bakoze ibirori bikagirwa ibanga kuko nko ku itariki 11 Kanama 2021 aba bombi basezeranye imbere y’amategeko muri umwe mu Mirenge igize Umujyi wa Kigali, akaba ari ibirori nabwo bagize ibanga.



Nkusi Arthur agiye kurushinga na Miss Muthoni Fiona

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Igisupusupu yasohoye indirimbo yo gushima Imana yakoranye n’abakobwa...

Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye ku ndirimbo " Igisupusupu” yasohoye...
16 October 2021 0

Ihere ijisho amafoto y’ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri...

Muri iki cyumweru turimo gusoza, ibyamamarekazi nyarwanda batandukanye...
16 October 2021 0

Hamenyekanye ukuri kose k’ubukwe bwa Marina na Yvan Muziki bwavugishije...

Hashize Iminsi hacicikana amafoto y’ubukwe agaragaza Marina na Yvan Muziki...
15 October 2021 0

Sandrine Isheja yasazwe n’ibyishimo ubwo yatungurwaga n’umugabo we muri...

Sandrine Isheja usanzwe ari umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Kiss FM,yasazwe...
15 October 2021 0

Ikimero n’ubwiza budasanwe bwa Beyonce byazamuye amaragamutima ya...

Abakunzi b’umuhanzikazi Beyonce bongeye gucika ururondogoro kubera ubwiza...
15 October 2021 0

Bwa mbere Omah Lay agiye gutaramira abanyarwanda

Umuhanzi Omah Lay wakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Godly’ agiye gutaramira...
14 October 2021 0